AmakuruPolitiki

Burera:Urubyiruko ruturiye umupaka wa Cyanika rwahisemo kwiyambaza gukina ikarita mu rwego rwo kujijisha igifu

Urubyiruko rw’abasore ruturiye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu karere ka Burera, ruvuga ko inzara irugeze habi kubera kubura imikorere yabahaga ibyo kurya bya buri munsi.

Uru rubyiruko rwari rusanzwe rukora akazi k’ubunyonzi bw’imizigo hafi y’uyu mupaka, rwirirwa mu isoko mpuzamahanga(Cross Border Market) ryubatse muri uyu murenge, ruri gukina amakarita ngo rurebe ko umunsi wakura kuko ngo aribyo byonyine birufasha kujijisha igifu.

Abenshi muri bo baganiriye na Teradignews kuwa kabiri tariki ya 06 Ukuboza 2022, bavuze ko bari batunzwe no gufasha abantu kwambutsa imizigo yabo bakoresheje amagare, ariko ubu bikaba bidashoboka kubera ko batemerewe kwambuka umupaka badatanze ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Rwagaragaje ko mu mibereho yo muri iyi minsi amikoro ari gukendera.

Uwitwa Manirakiza Pierro yagize ati” Murabona ko turi hano turi abasore benshi bari gukina amakarita, si uko tubikunze rwose ahubwo turaza tukicara muri iri soko kugira ngo turebe ko amasaha yakwicuma, ngumye mu rugo nakwiheba. Abenshi badufata nk’ingegera ziri ku muhanda ariko nuko twabuze icyo dukora imirimo ibonetse buriwese wamubona ahuze”.

Cross border market niyo yabaye ikibuga cyo gukiniramo ikarita

Uru rubyiruko kandi rwagaragaje ko rufite imbogamizi y’uko imirimo rwakoraga kandi yari irutunze isigaye ikorwa n’Abanya-Uganda kuko aribo bemerewe kwambuka umupaka bakaza kwikorera ya mizigo bakayijyana abandi babarebera.

Bakomeje bavuga ko Urubyiruko rw’Abasore bo muri Uganda rwemererwa kwambuka rukinjira bitabanje kurugora kandi mu by’ikuri iki gihugu aricyo gifite ikibazo cy’icyorezo kibazonze ari nacyo gishyirwa imbere mu gutuma Abanyarwanda bakumirwa mu kwambuka kugira batandura.

Umwe yagize ati:” Twebwe dufite ikibazo cyo kubona abasore bo muri Uganda batanaturusha imbaraga aribo baza gukora ibyo natwe twakagombye gukora, bo babemerera kwambuka byoroshye kandi aribo banafite ikibazo cy’icyorezo ahubwo tunafite ubwoba bw’uko bazatwanduza”.

Aba basore bari batunzwe no kunyonga, bagaragaje impungenge z’uko amagare yabo yegetse mu rugo adakoreshwa bitewe n’imbogamizi zitandukanye bahuye nazo kugira ngo byibuze bemeretwe kwambuka umupaka nabo bakore nk’uko bagenzi babo ba Uganda babigenza.

Bavuga ko gukina amakarita bibafadha kujijisha igifu amasaha akicuma

Urwitwa Munezero umwe mu banyonzi yagize ati:” Ikibazo dufite ni uko kugira ngo twe twemererwe kwambuka tugomba kubanza kwishyura ibihumbi bitanu (5,000Frws) byo kwipimisha icyorezo (Ebola cyangwa Covid-19), kandi akishyurwa buri munsi buri uko wambutse”.

Nk’umusore ukora ubunyonzi ukorera magana atanu(500Frw), kandi nkaba nanjye nkeneye kwiteza imbere murumva nayishyura nkayakurahe koko? Nigute wakorera maganatanu ukishyura bitanu(5,000Frw)?

Icyo bose bahuriraho ni ukugaragaza ko Leta y’u Rwanda yatekereje neza mu kurinda umuturage wayo no kumuha umutekano wo kutibasirwa n’ibyorezo kandi byagezweho, gusa barifuza ko ubuyobozi bubishinzwe bwabatekerezaho bukabadohorera mu mikorere kugira ngo batabarinda icyorezo akaba ari nzara ibahitana.

Meya w’Akarere ka Burera UWANYIRIGIRA Marie Chantal avuga kuri iki kibazo yagize ati:”Ngira ngo icyo nta kibazo kirimo, buri mupaka ugira imigenzurire yawo,ntabwo umuntu yitekerereza uko yakoresha umupaka hari inzego zikorera ku mupaka zikuriwe n’abinjira n’abasohoka kandi bafatanya mugushyira mu bikorwa amabwiriza aba yarashyizweho, ubwo rero by’umwihariko umupaka wa Cyanika bitewe no gukomeza kwirinda indwara z’ibyorezo murazi ko hakurya hari Ebola kandi icyorezo cya Covid-19 nacyo turacyagikumira kuko ntikirarangira turacyakomeje no gukingira abaturage bacu”.

“Igihari rero ni uko amabwiriza avuga ko umuntu wambuka agomba kubanza kwipomisha, ntabwo twavuga ngo ibi birareba aba ngo dusige uyu kubera ko we atwara imizigo, icyo twumva rero niba bumva babongamiwe n’amafaranga bishyuzwa bavugana n’abo batwariye imizigo bakazajya bayakirira ku mupaka yashaka kwambuka akubahiriza icyo amabwiriza avuga”.

Meya yakomeje avuga ko cyaba ari ikibazo kuba hari Abanyarwanda bemererwa kwambuka abandi bagasubizwa inyuma, yavuze kandi ko ibyo kuba Abanya-Uganda bo bambuka atabizi kuko we areba ibyo mu gihugu cy’u Rwanda.

Kwambuka umupaka wa Cyanika bisaba kubanza kwishyira ibihumbi bitanu byo kwipimisha

Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger