AmakuruPolitiki

Burera:Abagera kuri 12 bamaze kugwa mu biyaga bya Burera na Ruhondo muri uyu mwaka wa 2024

Mu biyaga bya Burera na Ruhondo ni hamwe mu hakunze kumvikana impanuka za hato na hato ziterwa na bamwe mu bitwikira ijoro bakajya kuroba amafi mu buryo butemewe ndetse n’abasare batwara abagenzi batubahirije amabwiriza yagenywe.

Majoro Pierre na Athanasia bo mu murenge wa Kagogo, bahoze ari ba rushimusi b’amafi nyuma baza kubihagarika bibumbira muri koperative z’uburobyi bagaragaje ingorane bahuraga nazo zirimo imfu ndetse n’ibihombo.

“Twagendaga amahoro, rimwe tukikubita ku mabuye kubera gukora biremewe, ubundi waba washoye amafaranga wayakuye nk’abantu bagutesha nk’umuraga uwo ukawuhomba, ibyo byaduteye Ibihombo gutyo hari benshi bagiye bagwa mu mazi kubera kwiruka bikanze abayobozi ubuzima bugasigara aho”.

Athanasia yunzemo ati:” Ingorane twahuraga nazo urabona ko umuntu utifatanyije n’abandi, aba afite ingorane nyinshi nko kuba wacuriza uri kwiruka,kubona Umupolisi ikiruka atagukozeho, kubona uhagarariye koperative ikiruka,ariko iyi saha tutakibirimo ndi umwe mu bafite ubuyobozi mu makoperative y’ubucuruzi bw’amafi kandi bigenda neza cyane”.

Mu bukangurambaga bwo kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko abaturage bo mu mirenge 9 yo mu karere ka Burera irimo 3 yo mu karere ka Musanze ikora kuri ibi biyaga basabwe amabwiriza yashyizeho yo kwirinda impanuka zo mu mazi.

Umuyobozi w’ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine unity) ,ACP Elias Mwesigye yagize ati:”Abatwara abantu n’ibintu bakwiye kubahiriza amabwiriza yagenywe Kandi bagakurikiza ibisabwa nko kutarenza umubare, kwambuka abagenzi amajire Kandi adashaje, kujya mu bwishingizi bitewe n’umubare bemerewe gutwara n’ibindi…,abaturiye ibi biyaga nabo bakwiye gufatanya n’inzego zibishinzwe bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo umutekano wo mu mazi ubashe kwiyongera”.

Imibare igaragaza ko mu biyaga byombi hamaze kuba impanuka ebyiri muri uyu mwaka wa 2024, zahitanye abantu 12. Naho mu mwaka ushize abantu 43 nibo baburiye ubuzima muri ibi biyaga byombi.

Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kugira uruhare mu gukumira izi mpanuka no guharanira gusigasira aya mazi kuko abafatiye tunini.

Abaturiye ibiyaga bya Burera na Ruhondo basabwe kugira uruhare ku mutekano wabyo
Abatwara abagenzi mu bwato bibukijwe kubahiriza amabwiriza yagenywe
Abibumbiye muri koperative y’abarobyi bavuga ko bagiye guhangana na barushimusi
Baganirijwe imikoreshereze y’inzira zo mu mazi hagamijwe kwirinda impanuka ziyaberamo, banibutswa ko aribo bakwiye kuyabungabunga
Polisi y’u Rwanda yashimiye abagira uruhare mu gukebura bagenzi babo bishora mu mikoreshereze mibi y’ibi biyaga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger