AmakuruAmakuru ashushye

Burera: Umugabo yishe umugore we amutemesheje umuhoro

Umugabo witwa Nshimiyimana w’imyaka 36 wo mu mudugudu wa Gashoro, akagari ka Gashoro, mu murenge wa Rwerere, mu Karere ka Burera yishe umugore we witwa Mujawamariya Marceline amutemesheje umuhoro.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru y’aya mahano, inzego z’umutekano zihita zita muri yombi Nshimiyimana wari umaze kwipfakaza. Biravugwa ko uyu muryango wari umaze igihe kinini mu makimbirane aho Mujawamariya yahoraga ashinja umugabo kujyana umutungo w’urugo mu nshoreke.

Abaturanyi b’uyu muryango bahuriza kukuba wari usanzwemo amakimbirane ashingiye ku mitungo, bagashimangira ko ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Banavuga ko uyu Nshimiyimana yari asanzwe agira ikibazo cyo mu mutwe, kuko ngo yajyaga ajya kwivuza mu bitaro bya Ndera, gusa ngo muri iyi minsi nta kibazo yari afite ku buryo yashoboraga kwica uwo bashakanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana yemeza amakuru y’ubu bwicanyi avuga ko bufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Avuga Nshimiyimana yasabye umugore we icyangombwa cy’ubutaka kugira ngo ajye kwaka inguzanyo ku Umurenge SACCO undi akakimwima, bigateza intugunda zateye ubwicanyi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Butaro biri muri aka karere ka Burera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, avuga bakimara kubimenya uyu mugabo yahise afatwa ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye.

Mujawamariya Marceline asize abana bane yari yarabyaranye n’uyu mugabo wakoze aya mahano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger