AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yavuze ku buryo guhitamo uwo muzabana atari isomo, ahubwo ari urugendo umuntu yihitiramo

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi cyane ku izina rya Bruce Melodie, yatanze igitekerezo ku bijyanye no guhitamo uwo muzabana, avuga ko atari ibintu umuntu yigishwa mu ishuri, ahubwo ari urugendo rufite umwihariko ku muntu ku giti cye.

Ibi yabivuze nyuma y’inkuru yaciye ku rubuga rwa Igihe, yagarukaga ku buzima bw’umukinnyi w’umupira w’amaguru Songa Isaïe, wasobanuye uko urugo rwe rwasenyutse nubwo yari amaze kugera ku nzozi nyinshi nk’umukinnyi. Songa yavuze ko nyuma yo kugira ubuzima bwiza mu mupira, yahuye n’ibibazo by’imibanire n’umugore we Mukahirwa Nadia, bigatuma urugo rusenyuka. Yavuze ko nubwo bari barafatanyije kubaka, ubwo ubushobozi bwagabanukaga, ibibazo byatangiye kwigaragaza kugeza ubwo batandukana.

Nyuma y’iyi nkuru, Muchoma Mucomani – uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga – yibajije impamvu abahanzi, abakinnyi n’abasirikare badakunda kugira amahitamo meza mu bagore bashakana na bo. Ubutumwa bwe bwatambutse kuri konti ye ya X, bwahise butangira kuzamura impaka ndende mu bakoresha urwo rubuga.

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri iki gihe ndetse uherutse gusohora album yitwa Colorful Generation imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 40, yahisemo gusubiza Muchoma mu buryo bwuje ubuhanga n’urwenya.

Mu butumwa bwe, Bruce yagize ati:
“Nari gusubiza nti tubwire ababyize. Ariko nabyo ntiwabyumva… nawe ntushona!”

Aha, yashakaga kwerekana ko guhitamo uwo muzabana bidashingira ku bumenyi cyangwa ku bwamamare, ko ahubwo ari amahitamo umuntu akora hashingiwe ku buzima bwe bwite, rimwe na rimwe bikagenda neza, ubundi bikagorana.

Iri jambo rya Bruce ryakiriwe nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa bwimbitse ko nta muntu ukwiye gusuzugurwa kubera ko ubuzima bwe bw’urugo butagenze neza, cyane ko urugo ari urugendo rugoye kandi rutagira igisubizo kimwe ku bantu bose.

Muchoma nyuma yo gusubizwa na Bruce, nawe yongeye kwifashisha amagambo yaturutse mu ndirimbo ya Bruce Melodie, avuga ati:
“Melodie, twese twese byaranze.”

Ibi bikomeje kugaragaza ko ibiganiro bijyanye n’imibanire n’imitungo y’urugo bitera impaka ndende muri rubanda, cyane cyane iyo bireba abantu bazwi mu itangazamakuru, umuziki n’imikino. Ariko byanagaragaje uburyo ubuhanga n’urwenya bishobora gukoreshwa mu gutanga ubutumwa buremereye mu buryo burimo ubwubahane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger