AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yacinyiye Imana akadiho nyuma yo kumutabara mu Burundi

Mu ndirimbo yo kuranya no guhimbaza Imana, mu buryo butamenyerewe cyane umuhanzi Bruce Melodie yashimiye Imana ku bw’uburyo yamwigaragarije mu Burundi akahava amahoro nyuma yo kugerayo bakamwakirira muri gereza.

Mu ndirimbo nshya uyu muhanzi ukunzwe na benshi yakoze yise “Urabinyegeza” yiyemeje ko ntakintu ubu gikwiye kumukoma mu nkokora ngo gitume areka kwitabira amateraniro buri ku cyumweru kuko yamaze kumenya urwo Imana omukunda.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko uretse ku Cyumweru, no mu minsi yose akwiye kuzirikana ko Imana iriho kandi isumba byose.

Bruce Melodie yahaye Imana amashimwe yo kuba mu byiza no mubibi itamujya kure haba mu makuba yose ahuye nayo ikamutabara ntimutabe mu menyo ya rubamba.

Benshi bahise bahamya ko iyi ndirimbo ayikoze mu buryo bwo gushimira Imana yatumye atahuka amahoro nyuma y’uko yageze mu Burundi agiye kuhakorera ibitaramo agahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zaho.

Kuwa 31 Kanama 2022, nibwo Minisiteri y’umutekano mu Burundi yemeje ko umuhanzi Bruce Melodie afungiwe i Burundi ni nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo kuba hari umuntu utegura igitaramo mu Burundi yambuye.

Icyo gihe Bruce Melodie akaba yaragiye i Burundi aho yari ahafite ibitaramo bibiri, kimwe cyabaye ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.

Mu kugera i Burundi yakiriwe na Polisi y’iki gihugu aho yahise imuta muri yombi kubera ikirego cyatanzwe n’uwari watumiye Bruce Melodie mu gitaramo 2018 yanamwishyuye ariko undi ntageyo.

Ubwo muri 2018 Bruce Melodie yatumirwaga gutaramira muri iki gihugu, yaje guhitamo kubireka ku munota wa nyuma bitewe n’uko umutekano utari umeze neza.

Amakuru avuga ko kuva icyo gihe atigeze yumvikana n’abamutumiye bakanamwishyura ndetse ko bo ngo bari bizeye ko ubwo yari yongeye gutumirwa i Burundi bazasubukura imishinga bafitanye ariko ntibyakorwa undi na we ahita yitabaza polisi.

Umva iyi ndirimbo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger