AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Breaking News: Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Umusuwisi Gianni Infantino, yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA muri manda ya kabiri y’imyaka ine.

Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko, yatowe atagira uwo bahanganye mu nama ngarukamwaka ya FIFA yaberaga i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa. Agomba kuyobora FIFA kugera muri 2023.

Bwambere atorwa hari muri 2016, aho yaje asimbuye mwene wabo Sepp Blatter wari umaze guhambirizwa, nyuma ya ruswa yavugije ubuhuha muri 2015 ubwo habaga amatora y’igihugu kigomba kwakira igikombe cy’isi cyo muri 2022. Blatter uyu yamaze guhagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru cyo kimwe n’Umufaransa Michel Platini wayoboraga UEFA.

Gianni Infantino wahoze ari umunyamabanga mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru Iburayi, mu myaka itatu yari amaze ayobora FIFA yashoboye kuzana gahunda nshya zitandukanye, harimo uko igikombe cy’isi cyo muri 2026 kizitabirwa n’ibihugu 48 aho kuba 42 byari bisanzwe bicyitabira.

Uyu mugabo kandi yari yifuje ko n’igikombe cy’isi cyo muri 2022 kizabera muri Qatar cyakwitabirwa n’ibihugu 48, gusa iki kifuzo kiza guteshwa agaciro mu kwezi gushize nyuma yo gusanga Qatar idafite ubushobozi bwo kwakira irushanwa ry’ibihugu 48.

Infantino kandi yibukirwa ko uburyo bwa VAR bwifashisha ikoranabuhanga mu misifurire bwatangiye gukoreshwa ku ngoma ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger