AmakuruImikino

Bimenyimana Caleb wa Rayon Sports yahamagawe bwa mbere mu kipe y’igihugu y’u Burundi

Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda, yamaze guhamagarwa mu bakinnyi ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba y’abari munsi y’imyaka 23 izifashisha ihura na Tanzania.

Aya makipe yombi azaba ahurira mu mukino w’ijonjora ry’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka kizabera mu gihugu cya Misiri.

Caleb wahamagawe muri iyi kipe ni ubwa mbere ayihamagawemo, nyuma yo kwitwara neza ari kumwe na Rayon Sports mu mikino ya CAF Confederations Cup ndetse no mu mukino wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere y’uyu mwaka Rayon Sports yatsinzemo Etincelles.

Cyakora cyo uyu musore yari yarigeze guhamagarwa mu kipe y’igihugu cye, gusa hari mu kipe y’Abakinnyi bakina imbere muri shampiyona y’Abarundi.

Mu bakinnyi 31 Umutoza Juslin Bipfubusa w’u Burundi yahamagaye, hanagaragaramo Ndikumana Tresor usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’Amagaju y’i Nyamagabe.

Umukino ubanza hagati y’u Burundi uzabera i Bujumbura ku wa 12 Ugushyingo, uwo kwishyura ubere i Dar Es Salaam muri Tanzania ku wa 20 Ugushyingo.

Amavubi y’u Rwanda na yo ari muri aya majonjora, akaba agomba kwakira Les Leopards ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakipe y’ibihugu umunani azitwara neza kurusha andi muri aya majonjora azatsindira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-12 Ugushyingo 2019, naho ane ya mbere muri iri rushanwa azatsindire itike yo guhagararira uyu mugabane mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger