Amakuru

Benin: u Rwanda ruzungukira iki mu rugendo rw’ umukuru w’ Igihugu

Ejo ku wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ Umufasha we Jeannette Kagame bazagirira uruzinduko rw’akazi rw’ iminsi itatu muri Repubulika ya Benin kuko bazarurangiza ku wa 16 Mata 2023.

Nk’ uko ibiro by’ umukuru w’ igihugu cya Benin ribitangaza bivuga ko ari uruzinduko bagiye kugirira muri icyo gihugu ku butumire bwa Perezida wa Republika ya Benin Nyakubahwa  Patrice Talon. Biteganyijwe ko bazagera ku Kibuga k’ Indege Mpuzamahanga cya Cotonou ejo maze bakakirwa n’ itsinda ry’ abayobozi bo muri guverinoma ya Benin.

Muri urwo ruzinduko, Perezida w’ u Rwanda azasangira ifunguro rya mu gitondo na Perezida wa Benin ku wa 15 Mata 2023 mu nzu y’ umukuru w’ igihugu i Marina.

Nyuma yo gusangira hazakurikiraho ibiganiro bizaherukwa no gusinyana amasezerano hagati y’ impande zombi. Nyuma y’aho abayobozi b’ Ibihugu byombi bazakorana ikiganiro n’ itangazamakuru.

Bazaganira kuri gahunda zirebana no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi, mu guteza imbere ishoramari n’ ubukerarugendo, korohereza urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya kigali na cotonou, inganda z’imyenda ndetse no kurwanya iterabwoba.

Mu rwego rwo gushimangira umubano hagati ya Benin n’u Rwanda, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ahuriweho n’ibihugu byombi mu ruzinduko rwabaye ku ya 29 na 30 Nzeri 2017 i Rubavu.

Abakuru b’ ibihugu byombi  ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 bazajya ku kigo gishinzwe iterambere ry’umujyi wa sème, umujyi mpuzamahanga wo guhanga udushya n’ubumenyi aho bateganijwe ko bagomba kugirana inama nyunguranabitekerezo na ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’ abanyeshuri .

Urugendo rwa Perezida w’ u Rwanda ruzasozwa no kujya gusura Urwibutso rwubatswe mu busitani bwa Mathieu mu rwego rwo kwibuka Abanyabeni bitangiye  igihugu cya Bénin.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger