AmakuruUbukungu

Banki Nyafurika yemereye u Rwanda akayabo k’inguzanyo izifashishwa mu ishuri ry’indege

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 23,6$ (arenga miliyari 30 Frw) azakoreshwa mu mushinga wo kubaka ishuri ryigisha ibijyanye n’indege rizaba rizwi nka ‘Centre of Excellence for Aviation Skills (CEAS)’.

Leta y’u Rwanda imaze igihe itangiye uyu mushinga w’arenga miliyari 65 Frw (miliyoni 53,5$) wo kubaka ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ibijyanye no gutwara indege, kuzikanika ndetse n’ubundi bumenyi bukenerwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Ni umushinga uzakorwa binyuze muri Sosiyete ya Akagera Aviation n’ubundi isanzwe itanga serivisi zo gutwara abantu mu ndege imbere mu gihugu ndetse ikanagira n’ishuri rito ryigisha ibijyanye no gutwara indege.

Biteganyijwe ko iri shuri rizashyirwa mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe hakorera n’ubundi Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Uretse kwigisha ibijyanye no gutwara indege, byitezwe ko iri shuri rizatanga n’ubundi bumenyi mu by’indege birimo ibijyanye no kuzikora igihe zagize ibibazo byoroheje, gutanga serivisi ku bagenzi bo mu ndege, gukora mu minara yo ku kibuga cy’indege, itumanaho rikoreshwa mu ndege no ku bibuga byazo n’ubundi bumenyi bukenerwa muri uru rwego rw’ingendo zo mu kirere. Iri shuri kandi rizajya ritanga ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege zitagira abapilote (drones).

Iri shuri rizaba ari iry’icyitegererezo mu Karere, rizajya ritanga impamyabumenyi ziri mu byiciro bitandukanye zirimo izemerera abantu kuba batwara indege zabo bwite, izibimerera gutwara indege za gisivile (Commercial Pilot License) n’izibemerera gutwara indege nini z’abagenzi (Airline Transport Pilot License, ATPL).

Inyandiko ikubiyemo isesengura ry’ingaruka z’uyu mushinga ku bidukikije igaragaza ko uzakorwa mu gihe cy’amezi 24 ukarangira utwaye miliyoni 53,5$ zirimo izigera kuri 29,1$ zizagenda mu kugura ibikoresho n’izindi miliyoni 24,4$ zizakoreshwa mu guhemba abakozi.

Visi Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ushinzwe imishinga irebana n’ubuhinzi n’iy’iterambere rigamije imibereho myiza y’abaturage, Dr. Beth Dunford, yavuze ko bahisemo guha u Rwanda aya mafaranga kuko babona uyu mushinga uzagira akamaro nk’uko tubikesha Times Aerospace.

Ati “Ubufasha bw’iyi banki bujyanye n’amafaranga mu mushinga w’iri shuri bugaragaza ubushake bwacu mu gushora imari mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abantu kugira ngo bujyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo haba uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza.”

Ibyavuzwe na Dr. Beth Dunford byashimangiwe na Nnenna Nwabufo ushinzwe Ibikorwa bya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, wavuze ko “uyu mushinga uri mu murongo w’iyi banki wo kuzamura ibijyanye n’ubumenyi muri Afurika.”

Byitezwe ko iri shuri ritazagirira akamaro Abanyarwanda gusa kuko ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 iri imbere Afurika izakenera abantu 50000 bafite Ubumenyi mu by’indege barimo abapilote 15000, abakanishi b’indege 17000 ndetse n’abandi bakora mu ndege 23000.

Umuyobozi wa Akagera Aviation, Patrick Nkurikiyimfura, aherutse kuvuga ko uyu mushinga wo kubaka ishuri ryigisha iby’indege mu Rwanda watekerejweho nyuma yo kubona ko rugiye kubona Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba gikeneye abakozi benshi bazi iby’indege.

Ati “Nk’uko mubizi hari Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa, kizakenera ko hazaba hari abantu benshi bazi iby’indege, haba mu bijyanye no kwita ku kibuga, ibijyanye n’amashanyarazi, ibintu bijyanye n’iminara. Biba bikeneye rero ko dutangira hakiri kare, niba ikibuga kizuzura mu myaka itatu, ni iki twashobora gukora kugira ngo tuzamure ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bijyanye n’urwego rw’iby’indege.”

Yavuze ko kugeza ubu Akagera Aviation yamaze gukora ibyo yasabwaga ku mushinga w’iri shuri.

Ati “Twe uruhare rwacu twararusoje, ibyo twasabwaga byose twarabitanze bijyanye n’inyigo yaba iy’ubucuruzi, ishyirwa mu bikorwa, inyubako dushaka, uko tuzubaka iryo shuri i Kanombe.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger