AmakuruImyidagaduro

Asinah Erra yigaramye Alto umaze iminsi uvuga ko ari agafi yirobeye

Umuhanzikazi Asinah Erra  kuri ubu yongeye kugarukwaho mu bitangazamakuru nanone agarukwaho mu nkuru z’urukundo rwe nyuma yizabanje mu myaka yashize.

Kuri ubu uyu mukobwa yongeye kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Alto nyuma yaho uyu muhanzi abihamirije itangazamakuru nyuma ya amashusho yagaragaye kumbuga nkoranyambaga bari kumwe bagirana ibihe byiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Asinah yabyukanye uburakari bwinshi avuga ko iby’urukundo rwavuzwe hagati ye na Alto ari ibinyoma yemeza ko afite umukunzi umwe n’ubwo yirinze kumugaragaza neza isura ye.

Ibi yabikoze yerekana amashusho arikumwe n’uwo musore arangije ahisha isura ye ariko hasi ashyiraho umutima. Yerekanaga ko ibyo bavuze ari ibihuha.

Asinah yanasabye ibinyamakuru byose byanditse iyi nkuru kuyisiba cyangwa se akitabaza ubutabera. ku rubuga rwa Instagram Asinah yerekanye undi musore bakundana utari Alto nubwo atamwerekanye neza asaba abamukurikira kureka ibihuha.

Niba koko nta rukundo ruri hagati ya Alto na Asinah, uyu musore yaba yarabikoze kugira ngo avugwe dore ko ari hafi gusohora indirimbo yise Ntaribi.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byavuzwe ko  hari umukobwa wakomerekeje Asinah ku itama ry’ibumoso akoresheje icyuma ubwo yari amusanze mu kabari atamuzi.

Asinah mu biganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda  yavuze ko uwo mukobwa wamukomereje ngo nta n’ikintu yari yavuganye nawe ngo uretse ko uwo mukobwa yagiye avuga ko yamutwaye umugabo.

Nyuma yo  gukira igikomere Asinah wavuzwe mu rukundo n’umukinnyi  w.umunye-Ghana Sarpong Micheal ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports ngo  nyuma yo gutandukana nawe  yabonye undi mukunzi ariko ngo ntabwo azongera kumwerekana kubera abakobwa bamugirira ishyari.

Alto uherutse kuvuga ko akundana na Asinah
Asinah yamaganye iby’urukundo rwe n’umuhanzi Alto
Twitter
WhatsApp
FbMessenger