AmakuruImikino

Arsène Wenger agiye guhabwa umudari w’icyubahiro muri Liberia

Arsène Wenger wahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal, ndetse n’umufaransa Claude Le Roy,  byitezwe ko bazashimirwa na Perezida George Weah wa Liberia wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Ku wa 24 Kanama uyu mwaka aba batoza bombi Wenger na Claude Le Roy bazambikwa imidari y’ishimwe bashimirwe uruhare bagize mu guteza imbere imikinire ya Perezida George Weah akiri umukinnyi w’umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku mugabane w’Iburayi.

Umuvugizi wa Leta ya Liberia yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko “Bazashimirwa na leta ya Liberia ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa munani, ku munsi mukuru wo gufasha, bashimirwe uruhare bagize mu guteza imbere umwuga wo gukina umupira w’amaguru wa Perezida George Weah”.

Umutoza Le Roy w’ikipe y’igihugu ya Togo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko we na Wenger bateganya kuzaba bari mu murwa mukuru wa Liberia, Monrovia, ku wa gatanu mu muhango wo “guhabwa icyubahiro n’igihugu cya Liberia.”

Muri Liberia iki gihembo ntikivugwaho rumwe n’abantu batandukanye bavuga ko iki gihembo cyangwa uyu mudari udakwiriye  guhabwa umuntu kubera ibyo yakoreye Perezida Weah ku giti cye.

George Weah  ni we mukinnyi wenyine  w’Umunyafurika watsindiye igihembo cya FIFA cya Ballon D’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi ndetse n’icy’umukinnyi w’umwaka ku isi.

George Weah  yatorewe kuyobora Liberia mu mwaka ushize wa 2017 mbere atarinjira muri Politike yakiniye amakipe akomeye yo ku mugabane w’iburayi nka Paris Saint-Germain na AC Milan, asoza gukina umupira w’amaguru  mu Bwongereza aho yakinnye igihe gito mu ikipe ya Chelsea ndetse na Manchester City.

George Weah na Arsène Wenger bakiri abasore
George Weah ubwo  yari amaze kurahirira kuyobora  Liberia , aha yari ahagararanye na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ayobora iki gihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger