Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yasabye amahanga guhagurukira abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Nkubito Bakuramutsa, yatangaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakigaragara abantu bahakana bakanapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga, kandi ko bagomba kurwanywa.
Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2026 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abayobozi bo mu nzego zitandukanye muri Koreya y’Epfo, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, abo mu nzego z’uburezi n’inshuti z’u Rwanda.
Ku ikubitiro hakozwe urugendo rwo kwibuka, rugamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gutera imbaraga abarokotse Jenoside no gushimira abahagaritse Jenoside bakanabohora u Rwanda.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragarijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bubi, ishyirwa mu bikorwa hagamijwe kurimbura Abatutsi ndetse hicwa abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, Chung Kwangyong, yatangaje ko urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka rufitanye isano n’urw’abaturage ba Koreya y’Epfo bashoboye guhangana n’ingaruka z’intambara bakongera kwiyubaka.
Yashimye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’uburyo rushyira imbere guhanga ibishya, ndetse rukaba urugero rw’iterambere rirambye.
Ambasaderi wa Maroc muri Koreya y’Epfo akaba n’umuyobozi w’abahagarariye ibihugu byabo muri Koreya y’Epfo, Chafik Rachadi, yashimangiye ko imvugo zihembera urwango n’ivangura zigomba gucungirwa hafi, asaba umuryango mpuzamahanga kwigira ku byabaye mu Rwanda no gushyira imbere kubaha ikiremwamuntu no gukumira ubwicanyi ndengakamere.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Nkubito Bakuramutsa, yashimangiye ko kwibuka bigomba kubaho kandi bigashingira ku kuri.
Yashimangiye ko abahakana Jenoside n’abayipfobya, abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko binyuze ku ikoranabuhanga bagomba guhanwa.
Ati “Nyuma y’imyaka 32, ibikorwa byo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri bikomeje kwiyongera, by’umwihariko binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu mashyirahamwe y’abantu baba mu bihugu bitandukanye.”
Yasabye ko ibi bibazo bigomba guhagurukirwa.
Amb Bakuramutsa yavuze ko u Rwanda rwahisemo ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, hashyirwa imbere gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bigaragarira mu buyobozi budaheza, ubutabera n’ubwiyunge.
Bakuramutsa yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira imbere ukuri, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside n’imvugo z’urwango no kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.






