AmakuruAmakuru ashushye

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi. Bivugwa ko yananje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.

Joseph Habineza yari ufite igikundiro gikomeye mu banyarwanda benshi kubera uko yabanaga n’abantu bose  cyane abiganjemo urubyiruko.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi b’imikino mu Rwanda ndetse n’abayikurikiranira hanze yarwo, bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Joseph Habineza uzwi cyane nka ‘Joe’, dore ko igihe yayoboraga iyo minisiteri wasangaga benshi mu bakunda imikino ndetse n’imyidagaduro bamwibonamo bahitamo kumutazira aka kazina.

Joseph Habineza yigeze kuba minisitiri w’umuco na Sport kugeza muri Gashyantare 2011 ubwo yeguraga kuri iyo murimo ku mpamvu ze bwite, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iyo minisiteri, ubwo havugururwaga guverinoma kuri uyu wa kane tariki 24/7/2014.

Icyo gihe mu 2014 yari amaze iminsi ari amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria, akaba yarakunze gukurikirana imikino y’u Rwanda cyane cyane amakipe y’igihugu aho yakundaga kugaragara yagiye kuyakira iyo yabaga yagiye gukina cyane cyane mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

Joseph Habineza ukunda gukina umukino wa Tennis.

Habineza yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo tariki 3/10/1964, yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye mu gihugu cya Nigeria aho yabaye umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga (ICT Manager) mu ruganda rwenga inzoga ya Heineken, ahita agirwa minisitiri w’urubyiruko, umuco na Sport icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Sport kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Habineza akunda cyane imikino. N’ubwo akunda cyane Tennis, hano yari arimo gukina Cricket.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger