Amavubi ntako atagize! Umwanya wayo ntiwahindutse ku rutonde rushya rwa FIFA
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yasohoye urutonde rushya ngarukakwezi rw’amakipe y’ibihugu, rwerekana uko akurikirana ku Isi. Espagne ni yo iyoboye urutonde, ikurikirwa n’u Bufaransa, mu gihe Argentine yagabanutse ikajya ku mwanya wa gatatu.
U Bwongereza buri ku mwanya wa 4, Portugal yazamutse kuri 5 isimbura Brazil yaguye ku mwanya wa 6, naho u Buholandi buguma ku mwanya wa 7. U Bubiligi bwaje ku wa 8, Croatia iba iya 9, mu gihe u Butaliyani bwuzuza icumi bya mbere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Amavubi yagumye ku mwanya wa 127 ku Isi, ndetse akaba ari aya 37 muri Afurika. Uru rutonde rwerekana ko u Rwanda rwakomeje umwanya rumaze igihe ruriho, nubwo rwari ruherutse gutsinda Zimbabwe. Iki gihugu cyo cyatakaje imyanya myinshi, kiva ku mwanya wa 116 kijya ku wa 125, bityo kiba kimwe mu byaguye cyane.
Ku rwego rwa Afurika, Maroc ni yo iri imbere ikaba ku mwanya wa 11 ku Isi, ikurikirwa na Senegal iri ku wa 18. Misiri iri ku mwanya wa 35, Algeria ku wa 38, naho Côte d’Ivoire ikaba iya 44.
Mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Uganda ni yo iza imbere ikaba ku mwanya wa 82 ku Isi no ku wa 17 muri Afurika. Ikurikirwa na Tanzania iri ku wa 107, Kenya ku wa 111, u Rwanda ku wa 127, Burundi ku wa 141, Ethiopia ku wa 147, naho Sudani y’Epfo ikaba ku wa 169 ku Isi no ku wa 47 muri Afurika.
Urutonde rwa FIFA rusohoka buri kwezi ruba rushingiye ku musaruro amakipe aba yaragize mu mikino ya gicuti ndetse n’amarushanwa akomeye arimo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.