Amakuru ashushyeImyidagaduro

Amarira ya Sebagabo nyuma yo gutiza umuhanzi Danny Nanone imodoka .

Nyuma yo gutiza umuhanzi Danny Nanone imodoka ikaza gufatwa na Police y’u rwanda  ishami rigenzura umutekano wo mu muhanda , Sebagabo Amran utuye   i Nyamirambo usanzwe ari inshuti ya Danny Nanone ararira ayo kwarika yibaza uko azasubizwa imodoka ye.

Sebagabo yari asanzwe akodesha Danny Nanone imodoka  ,  arashinja Danny Nanone kwanga kumwitaba nyuma y’aho amutije imodoka noneho  polisi ikayifunga kubera amakosa yakoze ubwo Danny yayigongeshaga.

Sebagabo yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu bafunze imodoka ari uko nta carte jaune yari ifite cyane ko Danny Nanone bari bayimufatanye nanone mbere y’aho i Huye, icyakora nyir’imodoka ngo yarekeje i Huye ajya kwishyura ibijyanye na Carte Jaune, nyuma yo kubona Carte Jaune uyu mugabo yifuje kujya kwishyura ibindi kugira ngo abashe kubona imodoka ye bamutuma urupapuro polisi yamwandikiyeho kugira ngo abashe kwishyura.

Akomeza avugako bitashobotseko yishyura kuberako urupapuro bari bandikiyeho imodoka (contrevation) rwari rufitwe na Danny  kandi icyo gihe yaramuhamagaraga  kuri telefoni ntiyitabe kugeza ubu Sebagabo avugako  kugira ngo abone imodoka ye bimusaba kwishyura asaga 135. 0000frw .

Ariko kandi Danny Nanone we avugako yarenganijwe na Police kuberako bamufashe bakamwandikira nkutagira uruhusha rwo gutwara ibinyabiziga (Driving Permit) kandi yarafashwe ubugira kabiri, ubwa mbere yari yatanze Permit ye.

Icyakora Danny Nanone ntiyahakanye ibi ashinjwa na nyirikumutiza imodoka kubera ko Dcanny Nanone avugako ikibazo cyo kutavugana n’uyu mugabo ari uko yamuhamagaraga cyane kandi  yaramusobanuriye uko ikibazo  kimeze  ahubwo kuko yashakaga imodoka ye agahatiriza ashaka kwishyura amafaranga atitaye ku kuba Danny Nanone yarajuriye asaba kurenganurwa ndetse asaba ko ibihano yahawe byagabanuka.

Iyo ufashwe na Police ikinyabiziga cyawe kiri mu makosa , wandikirwa amande agenwa n’amategeko agenga ibinyabiziga noneho ugasiga icyangombwa , akenshi basigarana Permit . Iyo ukerewe kwishyura amande wandikiwe hiyongeraho amande.

Kanda hano wumve ibigwi Danny Nanone y’ivuga

https://www.youtube.com/watch?v=tLa5j7ANYRo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger