Amagare: Mugisha Samuel yatandukanye na Dimension Data yakiniraga
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare, yatandukanye n’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo yari amaze imyaka itatu akinira.
Uyu musore ukomoka ku Mukamira ho mu karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’igihugu, yageze muri iyi kipe muri 2016, mbere yo gutwara Tour du Rwanda yo muri 2018.
Mugisha yemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye.
Ati” Hari hashize imyaka itatu ndi kumwe n’ikipe, buri gihe birababaza guta incuti yawe magara ndetse n’abo wafataga nk’abavandimwe bawe, gusa buri gihe ni uku bigenda iyo igihe cy’impinduka kigeze. Ndashimira buri wese muri Dimension Data, byari byiza kubana n’ikipe nziza kandi ndabifuriza ibyiza.”
It's was a three years with Team its always feeling sad😓 when you live The best friend😍 and the one you take .like brothers But it's always like this It's time to change. Thanks to everyone for the team #dimensiondata was good to be with a good team. and Wish all the best 👊💪 pic.twitter.com/v8sn64NV99
— Mugisha Samuel (@samuelmugisha97) October 17, 2019
Mugisha Samuel w’imyaka 21 y’amavuko, yatandukanye na Dimension Data nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye na yo.
Amakuru avuga ko uyu musore ashobora kwerekeza muri imwe mu makipe yo mu gihugu cy’Ubufaransa itaramenyekana izina.