AmakuruUtuntu Nutundi

Amafoto y’umukobwa wanikiye abandi bose kugira iminwa minini ku Isi

Umukobwa witwa Samantha Ramsdell uvuka muri leta ya Connectcut muri Leta zunze ubumwe z’Amerika niwe waciye agahigo ko kuba ariwe uhagarariye abandi Bose kugira iminwa minini n’urwasaya rufunguka cyane kurusha abandi bose.

Mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku Isi mu kugira udukoryo tw’umwihariko Guinness World Records, hagaragajwe ko uyu mukobwa ariwe wihariye kurusha abandi bagore bose batuye iy’Isi.

Gufunguka kw’iminwa y’uyu mukobwa bifite uburebure bwa Santimetero 6.56cm, bikaba ari na bimwe mu bintu bituma yinjiza akayabo ahemberwa aka gahigo ke yahawe n’Imana.

Bamwe mu bagira icyo bavuga ku mafoto ye, bavuga ko kugira iminwa nk’iyi ari inenge kuko bituma agaragara nabi kabone n’ubwo ntacyo yabikoraho.

Hakurikijwe igihe Isi igezemo, hari n’abavuga ko kuba bagira iminwa nk’iyo ariko ikabahemba ntagitangaza kirimo habe na MBA.

Uyu mukobwa yatangiye kimenyekana ku gahigo ke akiri muto, kugeza ubu ntarabona unugwanugwaho kumusimbura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger