AmakuruImyidagaduroUrukundo

Amafoto y’agace Igikomangoma Harry na Meghan Markle bivugwa ko bagiye kuriramo ukwezi kwa buki

Nyuma y’ubukwe bwagatangaza igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umukunzi we Meghan Markle hari amakuru avuga  ko bagiye mu kwezi kwa buki muri Canada.

Aba bageni bombi amakuru yasakaye avuga ko  ko bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Fairmont Jasper Park Lodge hoteli  iherereye mu gace k’ubucuruzi ka Jasper National Park, mu Ntara ya Alberta mu Burengerazuba bw’igihugu cya Canada, aha ntu  hari ibintu nyaburanga byinshi bitandukanye birimo ibiyaga birenga 600, inzuzi, ibibaya  n’ibindi bikurura ba mukerarugendo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana  igihe nyacyo aba bombi bazagira muri Canada cyane ko aba bageni bagiriwe inama yo kurinda amakuru yabo atandukanye nyanjye hanze uko biboneye ku bera umutekano wabo. Aka gace Prince Harry na Meghan bivugwa ko bagiye kuriramo ukwezi kwabo kwa buki ni kamwe mu gace kakunze kwakira bamwe mu bayoboye Ubwami bw’u Bwongereza muri hoteli yubatse rwagati muri Pariki ya Jasper National Park dore ko mu mwaka 1939 Umwami George VI n’umwamikazi Elizabeth no muri Kamena 2005, Elizabeth II  n’igikomangoma Philip basuye aka gace.

Iki ni ikiruhuko cya mbere bagize nyuma yo kurushinga tariki ya 19 Gicurasi 2018. Hari amakuru yagiye avugwa ko aba bageni bombi bazarira ukwezi ku mugabane w’Afurika umugabane banafitemo ibigo byinshi by’imfubyi bafasha bimwe mu bihugu byavuzwe ni Botswana, Rwanda, Afurika y’Epfo n’ahandi..

 

Amarembo ya  Fairmont Jasper Park Lodge

Twitter
WhatsApp
FbMessenger