AmakuruPolitiki

Algeria: Imyigaragambyo y’abaturage yatumye Perezida Bouteflika areka kwiyamamariza manda ya gatanu

Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika yahagaritse umugambi we wo kwiyamamariza kuyiyobora muri mandat ya gatanu, nyuma y’igihe Abanya-Algeria bari bamaze mu myigaragambyo basaba ko atakwiyamamaza.

Bouteflika w’imyaka 82 y’amavuko, amaze imyaka 20 ayobora igihugu cya Algeria giherereye mu majyaruguru y’umugabane wa Afurika.

Abaturage ba Algeria bigabije imihanda bamagana uyu mukambwe, nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba ku wa 18 z’ukwezi gutaha.

Abanya-Algeria bamaganye icyifuzo cya Perezida Bouteflika, nyuma yo kumushinja kutabona umwanya wo kwita ku baturage b’igihugu cye.  Ni nyuma y’uburwayi bukomeye bwafashe uyu mukambwe muri 2013 bikarangira bumusigiye ubumuga n’imbaraga nke zatumye amara igihe kinini mu bitaro.

Perezida Abdelaziz Bouteflika umaze amasaha make muri Algeria aho yageze avuye kwivuriza mu Busuwisi, yatangarije abaturage ba Algeria ko nta manda ya gatanu izabaho.

Ati”nta manda ya gatanu itegayijwe. Ubuzima bwanjye n’imyaka yanjye binyemerera gusa kuzuza inshingano zanye ngomba Abanya-Algeria. Izo ni ukureba uko nashyiraho Repubulika nshya.”

Nyuma yo gutangaza ibya Guverinoma nshya, Minisitiri w’intebe wa Algeria Ahmed Ouyahia yahise yegura ku mirimo ye. Uyu yahise asimburwa na Noureddine Bedoui wari Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu.

Perezida Bouteflika yabwiye Abanya-Algeria kandi ko icyemezo yafashe yagiteye n’ubusabe bwabo, bityo abizeza ko ibisekuruza bizagenda bisimburana ku butegetsi ubuziraherezo.

Abanya-Algeria bari bamaze igihe bamagana icyifuzo cya Bouteflika cyo kwiyamamariza mandat ya gatanu.
Icyemezo cya Bouteflika cyo kureka kwiyamamaza cyakiranwe yombi n’abaturage ba Algeria.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger