Urukundo

Akazi gashobora kuba intandaro ya Divorce

Mu bushakashatsi bwakozwe, hagaragajwe imirimo imwe cyangwa akazi gashobora kuba karimo umubare munini utera abantu gutandukana.

Abantu benshi kurubu babona ingo zimwe zisenyuka bakibaza imvano yabyo bikaba amayobera.

Uretse kutumvikana cyangwa kuba imwe mu mico y’umwe mu bashakanye igoranye, hari bimwe mu bitera itandukana ryadutse muriyi minsi rya hato na hato.

Si kenshi ingo zisenyuka ngo abatandukanye batangaze impamvu nyirizina yabaye nyirabayazana kuko baba banga kwiga rubanda no kwiha amanyo y’abasetsi n’abashinyaguzi.

Gusa urubuga rwa Elcrema ruzwiho gutanga inama mu bijyanye n’urukundo ruvuga ko hari akazi gashobora kuba intandaro y’itandukana ku bashakanye.

Imirimo ijyanye no gucunga umutekano iza ku mwanya wa mbere ,bigasobanurwa n’uko ngo aba bantu [abasirikare,abandi bose barinda umutekano,…] iyo bamaze gushinga ingo bamarana igihe gito n’abagore babo ubundi bagahita bajya gukomeza akazi, akenshi baba bakorera kure y’abakunzi babo.

Kuba aka kazi gatuma abashakanye batabana igihe kinini ni kimwe mu bituma habaho itandukana rya hato na hato hakaba haragaragajwe ko bishobora kuba biba ku kigereranyo cya 30% .

Icyi cyegereranyo kandi cyongera kugaragaza ko abakora imirimo y’ingufu nk’abakarani,abakanishi ,abakora imirimo yo kugenzura ibijyanye n’ubutabire nabo baza ku mwanya wa kabiri mu kuba bakunze gutandukana nabo bashakanye mu buryo bworoshye ku kigereranyo cyiri hagati ya 14 na 18%.

Ubu bushakashatsi ariko bwerekanye ko zimwe mu ngo zitandukana gusa 1/2 cy’abatandukanye ntigicane umubano burundu ,aha usanga na none abakora ibikorwa byo kurinda umutekano baza imbere na 15 % ndetse iyindi mirimo itandukanye igera 24 ugasanga yihariye ijanisha rya 10% no munsi yaho.

Abanyamategeko ,inzobere mu bya Siyansi ndetse n’ababarizwa mu bijyanye n’imyidagaduro[entertainers] ubu bushashatsi bwagaragaje ko nta tandukana rikunze kuhaba kuko ku ijanisha basanze bafite 4% ndetse no munsi yaho.

Ubu bushakashatsi ntago bwigeze bwibanda ku bijyanye na Politiki kuko akenshi usanga biba ubwiru niyo abashanye batandukana, bagakomeza kugaragara mu ruhame bari kumwe kugira ngo imirimo y’umwe muribo ukora pilitiki idatangira gukemangwa.

Wakwibaza uti ese kuki ababarizwa mu bijyanye n’imyidagaduro[abasitari] baza ku mwanya wa nyuma kandi ari bamwe mu bahora mu manza zo gutandukana ndetse n’inkuru zabo zikaba zikunze gucaracara zivuga byinshi ku mubano wabo n’abo bashakanye uba utifashe neza?

Buriya abasitari cyangwa abandi bantu bahora bahanzwe amaso biragorana kuba bahisha amakuru yabo ,ibi bituma abantu bakurikirana ibyabo bumva ko byadogereye ndetse bakumva ko aribo bantu bakunda gutandukana n’abakunzi babo.

Gusa siko bimeze kuko impamvu aribo bumvikana ari uko usanga bahora mu binyamakuru rero akaba ariyo mpamvu ibyabo bitaba ubwiru gusa sibo batandukana gusa mwabyiboneye no muriyi nkuru ko hari ahandi abantu badakeka byadogereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger