Afurika y’Epfo yakiriye abasirikare 249 bari baragiye gufasha RDC guhangana n’umutwe wa M23
Minisitiri w’Ingabo w’Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yakiriye ku meza abasirikare 249 bo mu ngabo z’iki gihugu bari bamaze igihe bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu butumwa bw’umutekano bwahurijwemo n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Aba basirikare bari bagize umutwe wa SAMIDRC, washyizweho hagamijwe gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, mu rugamba rwo guhangana n’inyeshyamba za M23 zafashe ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Nubwo uwo mugambi wari ugamije gusubiza amahoro mu burasirazuba bwa Congo, byarangiye M23 isumbirije izo ngabo, zifatanyije n’izindi za Leta (FARDC), iza FDLR, n’iz’Akarere zirimo iz’u Burundi n’izindi z’abacanshuro baturutse i Burayi. Muri Mutarama 2025, M23 yafashe umujyi wa Goma, bikaba byari ikimenyetso gikomeye cy’uko urugamba rutagenze nk’uko byari byitezwe.
Mu bikorwa byo gutaha, ingabo za SADC zatangiye gucyurwa buhoro buhoro, zinyuze mu Rwanda aho zahavanye intwaro zazo mbere yo kwerekeza muri Tanzania, zigasubira mu bihugu byazohereje.
Ku wa 13 Kamena 2025, nibwo abasirikare 249 b’Afurika y’Epfo bageze ku butaka bwabo, bakiranwa urugwiro na Minisitiri w’Ingabo wabo. Ku mbuga nkoranyambaga, cyane ku rubuga rwa X rw’igisirikare cy’Afurika y’Epfo, hasangijwe ubutumwa buvuga ko abo basirikare bakiriwe ku mugaragaro nyuma yo kurangiza ubutumwa bwa SADC.
Amashusho agaragaza ibyishimo n’ibirori byabakiranije, birimo gucinya akadiho no kwishimira kugaruka iwabo amahoro, yabaye urwibutso rw’uru rugendo rutari rworoshye.
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu mpera za 2023, ariko mu kwezi kwa Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bigize SADC bafashe umwanzuro wo kubuhagarika, bagamije guha amahirwe inzira y’ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa Congo.