AmakuruUburezi

Abiga muri Wisdom School bararata ibyiza byo kwiga Igishinwa

Abana biga mu ishuri rigezweho rya Wisdom School Kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye, bavuga ko bamaze gukamirika mu kuvuga no kumva ururimi rw’igishinwa nyuma y’uko iri shuri rigishyizemo imbagara mu kukibigisha cyiyongereye ku zindi ndimi zirimo: Icyongereza,Ikinyarwanda n’igifaransa.

Benshi muri bo bagaragaza ko batangiye kubona ko Igishinwa kizabagirira akamaro bakiri bato kuko ubu barushaho kumvikana n’Umushinwa ndetse bakaba banabona ko uru rurimi ari ingirakamaro mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no mu bindi bikorwa by’ubukungi kuko kugeza ubu Ubushinwa buri imbere y’ibindi bihugu mu gushora imari muri Afurika,bityo kumenya kumva no kuvuga uru rurimi bikaba ari isoko yihuse yo kubona akazi cyangwa andi mahirwe yo kujya kwiga no gukorera mu Bushinwa.

Shema bienheureux achille pitie w’imyaka 12 y’amavuko ni umwe mu bana biga muri Wisdom School baherutse Kuva kurushanwa kuvuga no kumva Igishinwa mu Bushinwa maze agatahana umwanya wa Kabiri mu irushanwa ryahuje ibihugu 63 byo ku Isi yose.

Shema bienheureux achille pitie yabaye uwa 2 mu irushanwa ryo kuvuga Igishinwa ku Isi

Ati:Kwiga Igishinwa n’ibyiza Kandi byangiriye akamaro kuko byatumye nitabira irushanwa ryo kuvuga Igishinwa mu Bushinwa,mba uwa kabiri barampemba,bampa seritifika (Certificate) n’igikombe ku buryo ubu byamfunguriye amarembo yo gutinyuka abashinwa,kubonayo ishuri byoroshye ndetse hari n’amahirwe y’uko ubu nshobora gusoza amashuri ngakorana nabo bikandinda ubushomeri kuko mfite impamya bumenyi y’uko ururimi rwabo nduzi.”

Ibi Kandi byashimangiwe na mugenzi we Irakiza Niyonizeye Christella nawe ufite intego yo gukora cyane no guhatana kugeza nawe yitabiriye irushanwa ry’igishinwa ndetse ngo bizanamufasha kumenyekanisha u Rwanda.

Ati: Kwiga Igishinwa bizatuma nkatwe nk’abanyeshuri tugira uruhare mu guteza imbere igihugu cyacu (Rwanda) kuko tuzarushaho gukorana n’Abashinwa nabo bakarushaho gushora imari mu gihugu cyacu kuko kumvikana(Communication) izaba yoroshye,nyuma y’ibi mfite intego yo kucyiga nivuye inyuma nanjye nkazajya guhatana mu Bushinwa ngatahana insinzi. Aya mbona ari amahirwe adasanzwe Wisdom yatanze kugira ngo nk’Abanyarwanda tubashe . kwisanga ku Isi hose ”

Irakiza Niyonizeye Christella araharanira kwiga Igishinwa ku rwego rwiza

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elite agaragaza ko hari amahirwe menshi mu kwiga Igishinwa akanavuga ko ubu bafite intumbero yo kuba muri iri shuri haba santere yo kwigishirizamo Igishinwa.

Ati:”Muri iyi minsi Igishinwa ni ururimi rufite amahirwe menshi ku muntu uruzi kuko ubu Ubushinwa bimaze gutera imbere mu ishoramari ku Isi hose,bivuga ko hari imirimo nyinshi mu bikorwa byabo, umwana uvuye muri Wisdom School iyo agiye kurushanwa mu Bushinwa, ahuzwa n’imiryangi y’Abashinwa akabasha kumenyana nabo ku buryo ashatse gusubirayo byoroha. Ubu turi mu rugendo rwo gushaka Uko hano muri Wisdom School haba santere yigisha Igishinwa tukazafasha, abogamo ndetse n’abandi baturage muri rusange, urubrugendo turugeze kure kuko ubu twamaze kubisaba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimiye intambwe Wisdom School imaze gutera mu kwigisha Igishinwa anavuganko ibaye santere icyigisha byarushaho kongera umubano wihariye w’aka karere n’Ubushinwa dore ko bisanzwe bikorana byahafi na leta yaho ya Jinua.

Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Kamena 2025, mu gikorwa cyabereye muri Wisdom School kiganije kurushanwa kuvuga no kumva Igishinwa binyuze mu kuvuga,indirimbo,imivugo n’ibindi(….) hadhakishwa umwana uzoherezwa mu Bushinwa kujya kurushanwa yo nyuma ya Shema bienheureux Achille pitie wahatambukanye ishema n’isheja.

Ni irushanwa ribaye ku nshuro ya 5 Kuva Ubushinwa bwatangira iyi programu mu gihugu. Muri Wisdom School ubu Igishinwa cyigishwa mu mashami yose bafite ariko Siyansi zose, igiforomo,ibaruramari (Accountant) na Software Engendering baherutse kubongereraho.

Umuyobozi wa Wisdom school Nduwayesu Elite avuga ko Wisdom School igikomeje kwagura intambwe zo kwigisha Igishinwa
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien asanga iri shuri niriba santere yigisha Igishinwa bizongera ubufatanye bw’Akarere n’Ubushinwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger