AmakuruPolitiki

Abayobozi 10 batatanze amakuru ku mitungo yabo basabiwe gushyikirizwa ubushinjacyaha

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, yasabiye abayobozi 10 bakora muri leta batatanze amakuru ku mitungo bafite gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Hagati ya 2018 na 2019, abayobozi 12,237 bakora muri leta y’u Rwanda ni bo bagombaga kuzuza impapuro zimenyekanisha imitungo bafite, yaba itimukanwa ndetse n’iy’amafanga.

Abayobozi hafi ya bose bakoze ibyo basabwaga gukora uretse abayobozi 10 bonyine.

Aba bayobozi ni bo umuvunyi mukuru yavuze ko bagiye kugezwa imbere y’amategeko kugira ngo basobanure impamvu batatanze amakuru ku mitungo yabo.

Umuvunyi mukuru yirinze gutangaza amazina y’aba bayobozi.

Mu mwaka ushize abayobozi bane ni bo bari banze gutanga amakuru ku mitungo yabo, bikaba bivuze ko umubare w’abayobozi bagira ibanga ibyo batunze ukomeje kuzamuka.

Amategeko avuga ko umuyobozi wanze gutanga amakuru ku mitungo ye akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi, ndetse imitungo ye igafatirwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger