AmakuruUbuzima

Abarenga ibihumbi 280 ku Isi bicwa na bilharziose inzoka bashobora kwirinda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, rivuga ko abantu biganjemo abo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere bagera ku bihumbi 280 bapfa buri mwaka bazize Bilharziose cyangwa schistosomiase kandi bashobora kuyirinda.

Bilharziose cyangwa schistosomiase ni indwara y’inzoka ikunze kugaragara mu bihugu biri mu nzira y’iterambere byiganjemo ibyo muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo na Aziya iturutse ku mazi aba yandujwe ahanini n’imyanda yo kwituma ku gasozi ku bantu bayanduye nayo akaza kunyobwa cyangwa agakoresha n’abandi bantu.

Mbere y’uko utwo dukoko twinjira mu muntu, tubanza kuva mu mwanda uba witumwe n’abantu ku gasozi cyangwa mu mazi bikorwa n’abantu baba baramaze kuyandura, noneho utwo dukoko tukajya mu mazi tukinjira mu binyamujonjorerwa ariho dukurira, twamara gukura tukagisohokamo aribwo dutangira urugendo rwo kwinjira mu bantu binyuze mu gutobora umubiri cyangwa mu kunywa ya mazi tuba turimo.

Nyuma yo kwinjira mu mubiri w’umuntu tujya mu mwijima cyangwa mu gahago k’inkari tugatangira kuhangiza kuko dutungwa n’amaraso n’izindi ntungamubiri z’umubiri w’umuntu tugatangira no kwangiza ibyo bice tuba twafashe kugeza n’igihe duteyemo kanseri bishobora no gutera urupfu kubo twarangije kwangiza cyane.

Mu bantu benshi baba bafite ibyago byinshi byo kwandura iyo ndwara ya Bilharziose ni abahinzi, abarobyi n’abantu bakunze kugendesha ibirenge batambaye inkweto utwo dukoko tukaborohera kubinjira cyane cyane nk’iyo bakomeretse.

N’ubwo iyo ndwara iteye gutyo ndetse ikaba iteje ibibazo kuko ihitana abantu bagera ku bihumbi 280 buri mwaka ku Isi, kuyirinda birashoboka hakurikizwa ingamba zo kugeza amazi meza ku baturage, kugabanya ibinyamujonjorerwa biyitera, gufata imiti yabugenewe, kwirinda kwambara ibirenge ku musozi no mu mazi yo bishanga ku babihingamo ariko abaturage bakirinda kwituma ku misozi no mu bishanga.

Umukozi muri Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malariya n’izindi ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) zanduzwa cyangwa zigakwirakwizwa n’utunyabuzima dutandukanye ikorera muri RBC, Mazimpaka Phocas avuga ko kwirinda iyo ndwara ya Bilharziose bishoboka mu gihe cyose abantu barushaho kwirinda kwituma ku misozi bagakoresha imisarane yujuje ibisabwa no gukumira ibinyamujonjoro bifatwa nk’indiri y’aho bikurira ndetse no kuyivuza mu gihe bayanduye.

Yagize ati” Icyo abantu bagomba kumenya kandi bakitaho ni ukwirinda kwituma ku misozi no mu bihuru ahubwo bagakoresha imisarane isukuye yujuje ibisabwa. Indi ni ukugerageza kugabanya Ibi binyamujonjorerwa bicumbikira udukoko tugakura tukaniyongera mbere y’uko twinjira mu banti. Abantu kandi barasabwa kujya bambara inkweto kugira ngo birinde ko utwo dukoko twakoroherwa no kubinjira no gukoresha imiti yabugenewe mu gihe bayanduye.”

Bilharziose ibarirwa mu ndwara zititaweho uko bikwiye, agakoko kayitera kavumbuwe bwa mbere i Claire mu 1852 n’umuhanga w’umudage witwaga Theodor Bilharz.

Bimwe mu bwoko bw’ibinyamujonjorerwa bifatwa nk’indiri y’aho udukoko dutera Bilharziose dukurira byakuwe mu bishanga bihingwamo umuceri

Bimwe mu bishanga bihingwamo umuceri byagaragaye ko Ari indiri y’udukoko dutera Bilharziose abahinzi basabwa kujya bajyamo bambaye inkweto zo kwirinda

Yanditswe na Bazatsinda Jean Claude

Twitter
WhatsApp
FbMessenger