AmakuruIyobokamana

Abanya-Sudan y’Epfo babiri bakatiwe urwo gupfa bazira kwivugana uyu mupadiri

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, abagabo babiri bo muri Sudan y’Amajyepfo bakatiwe urwo gupfa bazira kwicira umupadiri wo muri Kenya ahitwa Cueibet ho muri Sudan y’Amajyepfo.

Uyu mupadiri yishwe ku wa 15 Ugushyingo saa munani z’ijoro.

Uyu mupadiri witwa Victor Luke Odhiambo w’imyaka 62 y’amavuko, yiciwe kuri kiliziya ya Mazzoli nyuma yo kugabwaho igitero n’abagabo bitwaje intwaro, barimo abasivili babiri n’abasirikare babiri.

Abasivili babiri bari mu bivuganye uyu mupadiri harimo uwitwa Chol Wieu Mabok na Tito Machiek Chol.

Minisitiri w’itangazamakuru muri Sudan y’Epfo John Madol yavuze ko bariya bicanyi bahise batabwa muri yombi na Polisi nyuma bakajyanwa mu rukiko ari na ho baherewe ibihano byabo.

Minisitiri akomeza avuga ko bariya basirikare bo bagomba kumara imyaka 10 mu buroko.

Uyu mupadiri wishwe yafatwaga nk’umutu w’umunyamurava, umunyabwenge, uwita ku bandi, umuyobozi w’igitangaza; ibirenze ibyo akizera cyane indangagaciro z’uburezi.

Nyakwigendera Odhiambo yari umuyobozi w’ishuri rya Mazzolari muri Sudan y’Epfo ndetse n’umugenga wa Kiliziya yo muri kariya gace. Ni inshingano yari yarahawe kuva ku wa 30 Mutarama 2017.

Uyu mupadiri w’Umu-Jesuit kandi yari amaze imyaka hafi 10 akorera umurimo w’ivugabutumwa muri Sudan y’Amajyepfo.

Nyuma y’urupfu rwe, ubuyobozi bw’agace ka Gok yakoreragamo bwahise bushyiraho iminsi itatu y’icyunamo mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Victor Luke Odhiambo, umupadiri wishwe n’abagizi ba nabi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger