AmakuruPolitiki

Abanya-Gaza bageze mu irimbukiro, iminwa y’imbunda za Israel ibasamiye nk’ishonje

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu abaturage 300 aribo bishwe n’ibisasu Israel ikomeje kurasa kuri uwo mujyi mu gihe abasaga 800 bahakomerekeye.

Mu bishwe n’abakomeretse abenshi ni abana n’abagore nkuko iyo Minisiteri yakomeje ibitangaza.

Mu minsi umunani ishize uhereye igihe intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangiriye, abanya-Palestine bamaze gupfa ni 2,329 naho 9,042 barakomeretse.

Ku ruhande rwa Israel ho hapfuye abasaga 1300, nyuma y’ibitero bitunguranye umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza wagabye mu rukerera rwa tariki 7 Ukwakira 2023.

Ubwoba bukomeje kuba bwose ko intambara ishobora gufata indi ntera dore ko ingabo za Israel ziri kwisuganya ngo zigabe ibitero byo ku butaka muri Gaza, hagamijwe guhiga no gusenya ahantu hose hihise abarwanyi ba Hamas.

Abanya-Israel bafashwe bugwate na Hamas bashobora bafungiye munsi y’ubutaka

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel (IDF), Lt. Col. Jonathan Conricus yatangaje ko nubwo bari kwitegura kugaba ibitero kuri Gaza, babizi neza ko atari akazi koroshye kuko ari agace gatuwe kandi kakaba kuzuyemo inzira zo munsi y’ubutaka zacukuwe na Hamas ari nazo ikoreramo.

Yavuze ko binashoboka ko abanya-Israel bashimuswe na Hamas bafungiwe muri inzo nzira zo munsi y’ubutaka, ku buryo nibagaba ibitero muri Gaza bazigengesera.

Ati “Birakomeye cyane ku gisirikare kigezweho kujya kurwanira mu gace nka kariya gacucitse. Turabizi neza ko Hamas ifite inzira nyinshi zo munsi y’ubutaka ari nazo bapangiramo ibitero, rero uburyo kurwana bikomeye turabyumva ariko twariteguye.”

Yavuze ko bazabigendamo gahoro ariko bakabohoza abaturage babo bagizwe ingwate na Hamas.

Lt. Col. Jonathan Conricus yavuze ko mu bitero bateganya kugaba kuri Gaza bazitwararika ku buryo nta baturage bazahababarira.

Uburuhukiro bw’ibitaro muri Gaza bwabaye buke ugereranyije n’imirambo ibitaro biri kwakira, hatangira kwifashishwa imodoka zisanzwe zitwara Ice Cream.

Izo modoka zitwara Ice Cream zisanzwe zibamo imashini zitanga ubukonje, nizo ziri kwifashishwa kugira ngo imirambo y’abishwe n’ibitero itangirika, nkuko Aljazeera yabitangaje.

Hamwe izo modoka zifashishwa mu gutwara imirambo y’abishwe n’ibisasu biri kuraswa kuri Gaza cyangwa zikifashishwa mu kubika iyo mirambo by’igihe gito mbere yo gushyingura.

Abaturage bakomeje kwicwa n’ibisasu bya Israel

Twitter
WhatsApp
FbMessenger