AmakuruAmakuru ashushye

Abakora ingendo muri Musanze barishimira imodoka zifite agaciro ka miliyoni 586 bahawe

Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu (RFTC), yashyikirije Akarere ka Musanze imodoka nshya zo mu bwoko bwa ‘Toyota Coaster’ zifite agaciro ka miliyoni 586, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bararaga mu nzira no kurwanya magendu.

Ni ibintu abakora ingendo zigana mu mujyi wa Musanze bishimiye nyuma y’uko batindaga muri gare ya Musanze babuze imodoka ndetse na twegerane zari zihari zikaba zari zishaje bikaba byababangamiraga.

Mu masaha y’umugoroba wasangaga muri gare ya Musanze abagenzi babuze imodoka zibageza aho bajya, uretse kubura imodoka banijujutiraga kuba bageza bicaye nabi kubera ubuto bw’imodoka zakoreshwaga yewe ugansanga banahagaze ku mihanda itandukanye babuze imodoka.

Mu gukemura iki kibazo hatanzwe imodoka nshya icyenda zisanga izindi umunani zari zaratanzwe mu 2019. Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi no gukemura ikibazo cya magendu. Murabona ko ari imodoka ziyubashye, ntabwo byakoroha ko umuntu yatinyuka kwinjiza magendu cyangwa forode muri izi modoka.

Mu muhango wo kwakira izo modoka wabereye mu Karere ka Musanze ku itariki 06 Werurwe 2020, Col Dodo Twahirwa, Umuyobozi wa RFTC, yavuze ko Musanze nk’Akarere gafite umujyi munini, gakwiye gukoresha imodoka zijyanye n’icyerekezo.

Yavuze ko izi modoka zikomeje gutangwa, nyuma y’uko abaturage bakomeje gutakamba bagaragaza ibibazo baterwa no kubura imodoka, abandi bagaragaza ko bakora ingendo badatekanye kubera kugenda mu modoka nto kandi zishaje, akaba ari yo mpamvu izo modoka zitanzwe zije kunganira izindi umunani zatanzwe mu mwaka ushize.

Mu mihanda ya Cyanika-Musanze, Musanze-Kinigi wasangaga hakoramo imodoka za twegerane zishaje ndetse zabangamiraga abagenzi kuko wasangaga barenza umubare bagatendeka ndetse bakanagenda batisanzuye nkuko byagarutsweho na Col Dodo Twahirwa, Umuyobozi wa RFTC.

Yagize ati “ Twegerane ni utumodoka duto, abaturage bagendaga batisanzuye, ndetse ugasanga barabatwaramo barengeje umubare. Ibyo byari inzitizi ku buzima bwabo. Abafite twegerane ndabagira inama yo gusaba inguzanyo bakagura Coaster, mu kwirinda ingaruka zaterwa na minibisi zishaje”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine avuga ko nubwo hatanzwe imodoka icyenda, hakiri ibibazo by’imodoka nke muri ako karere, aho abaturage n’abagana uwo mujyi batabasha gutembera bisanzuye.

Abaturage bakorera ingendo mu mihanda inyuranye mu Karere ka Musanze, baremeza ko imodoka bahawe zije kubakemurira ibibazo byo kubura imodoka zihagije mu muhanda, aho bamwe bemeza ko batazongera kurara mu nzira nk’uko byabagendekeraga.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we avuga ko kuba izo modoka ziyongereye mu Karere ka Musanze, bigiye gukemura ibibazo by’abagenzi no guca magendu n’ibiyobyabwenge, ku buryo abaturage n’abasura uwo mujyi bazajya bagenda batekanye nta cyo bikanga.

Agira ati “Ntabwo imodoka ihenze gutya ya Miliyoni 65 wapfa kuyizanamo ibiyobyabwenge, kuko iyo ubikoze barayifata bakayigurisha. Ni yo mpamvu bariya bafite utumodoka duto, akenshi badukoresha mu bintu bitari byo. Abaturage mu duce tunyuranye bari bamaze iminsi batubwira ikibazo cya taransiporo (transport) none kiragenda gikemuka, ariko abagenda mu modoka na bo barasabwa kugira ikinyabupfura mu mikoreshereze y’izi modoka birinda gutwaramo ibyabangamira ubuzima bw’abazigendamo”.

Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), yasabye amakoperative ashinzwe ingendo zo mu muhanda gukora ibiganisha ku nyungu z’abanyamurwango. Avuga ko imodoka zizajya zihabwa amakoperative hashingiye ku byo yinjije.

Izo modoka zashyikirijwe Koperative yo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Musanze (MTC), zije kunganira izisaga 150 zikorera muri uwo mujyi zigana hirya no hino mu gihugu.

Col Dodo yari yitabiriye uyu muhango
Imodoka nshya zatanzwe i Musanze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger