AmakuruImyidagaduro

Abahanzi bo muri Kina Music ntibari mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7

Ibihembo bya Salax Awards byatangijwe mu 2009 bihemba abanyahanzi nyarwanda bitwaye neza buri mwaka, biza no kujya mu zindi ngeri z’imyidagaduro zitandukanye nubwo byaje guhagara rimara imyaka igera kuri itatu ritaba.

Bijya guhagarara byatangiye ababitegura baciwe igihe abahanzi bajya batoranywa mu guhatanira ibi bihembo mu byiciro bitandukanye  bakikuramo rugikubita.

Mu mwaka wa 2014 nibwo byabaye nk’ibihagarara ariko mu 2016 byongera kugaruka ariko ntibyabasha kuba kubera icyizere gike abahanzi bari batoranyijwe mu guhatanira ibi bihembo babigiriye hafi ya bose bakikuramo mu irushanwa.

Ni irushanwa ryahoze ritegurwa na Ikirezi Group kuri ubu bahaye inshingano  ryo gutegura iri rushanwa abitwa AHUPA Digital Services Limited biyemeje kuritegura, ubu rizaba riba ku nshuro ya karindwi.

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2019 urutonde rw’abahanzi bagomba guhatanira ibi bihembo rwamaze kujya ahagaragara aba bahanzi bashyizwe mu byiciro bitandatu.

Kina Music ibarizwamo abahanzi batandukanye barimo ; Butera Knowless, Dream Boys, Tom Close na Igor Mabano. ntanumwe ugaragara kuri uru rutonde rw’abahatanira ibi bihembo.

KINA Music batangaje ko batazabyitabira kubera ko hari ibyo batemeranya n’iri rushanwa bityo biba ngombwa ko abahanzi babarizwa muri KINA MUSIC bavanwa mu bahatana. Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music ahamya ko hakenewe ibiganiro kugira ngo bongere kwitabira Salax Awards.

Isiaka Mulemba ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri iri rushanwa avuga ko  inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, yari yasabwe kwitabira ariko ikazana amananiza bagahitamo kuyikuramo.

Gusa ngo abona Kina Music iba ihombeje umuhanzi kuko ari we uhabwa igihembo atari Kina Music, kandi umuhanzi ejo ashobora kuyivamo akajya n’ahandi

  • Umuhanzi witwaye neza muri R&B
  1. Bruce Melody,
  2. Social Mula,
  3. Safi Madiba,
  4. Yvan Buravan,
  5. King James,
  6. Yverry,
  7. Christopher,
  8. Edouce,
  9. Peace Jolis
  10. Aime Bluestone
  •  Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori
  1. Charly na Nina,
  2. Oda Paccy,
  3. Young Grace,
  4. Marina,
  5. Ciney,
  6. Cassandra,
  7. Queen Cha,
  8. Phiona Mbabazi,
  9. Allioni
  10.  Alyn Sano
  • Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat
  1. Mico The Best,
  2. Uncle Austin,
  3. M1,
  4. Davis D,
  5. Sintex,
  6. Eric Senderi,
  7. Rafiki,
  8. Dj Pius,
  9. Mc Tino
  10.  Danny Vumbi.
  • Umuhanzi witwaye neza muri Gospel ( mu ndirimbo zihimbaza Imana)
  1. Israel Mbonyi,
  2. Aline Gahongayire,
  3. Ezra Joas,
  4. Serge Iyamuremye,
  5. Aime Uwimana,
  6. Patient Bizimana,
  7. Bosco Nshuti,
  8. Gentil Bigizi,
  9. Ivan D.
  10. Theo Bosebabireba.
  • Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo (Culture and Traditional )
  1. Jules Sentore,
  2. Clarisse Karasira,
  3. Jaba Star,
  4. Deo Munyakazi
  5. Mani Martin,
  6. Jodas Sengabo
  7.  Nicky Dimpoz,
  8. Sophia Nzayisenga,
  9. Ignace Nyirinkinda
  10. Nsengiyumva François.
  • Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop
  1. Green P,
  2. Riderman,
  3. Mukadaff,
  4. Jay Polly,
  5. Khalifan,
  6. Bull Dogg,
  7. Lil G,
  8. Jay C,
  9. Amag The Black
  10. Mr. Kagame.

Salax Awards7 yamaze kubona umuterankunga mukuru “Star Times Rwanda”.

Abahanzi batanu bazasiraga muri buri kiciro bazahabwa ibihumbi ijana (100 000Frw) naho uzagukana igihembo mu kiciro cye azahabwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Gutora umuhanzi uri mu bahatanira ibihembo  Salax Awards 7 kuri SMS biratangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa Kabiri taliki ya 5 Gashyantare, aho mu gutora ari ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika code y’umuhanzi ubundi ukohereza kuri 90 92.

Hari n’uburyo bwo gutora binyuze ku rubuga rwa internet unyuze hano hano

Ahmed Pacifique uyobora AHUPA asinyira kwakira Salax Awards
Emma Claudine wari uhagarariye Ikirezi Group asinya amasezerano

Ibihembo byatangiye bitangirwa i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger