AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Abagororwa 142 n’abacungagereza batanu bahawe impamyabumenyi mu by’ubwubatsi

Abagororwa 142 n’abacunga gereza batanu bo muri Gereza ya Nyaza mu Ntara y’Amajyepfo, bahawe impamyabushobozi zo kubaka zitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro WDA.

Abo bagororwa ngo nibarangiza ibihano byabo basubiye mu miryango bazafashwa kandi kubona ibikoresho kugira ngo babashe gukora biteze imbere nk’uko bigenda ku bandi basanzwe bahabwa impamya bushobozi mu myuga murigahunda ya NEP kora wigire.

Abagororwa bo muri Gereza ya Nyanza bavuga ko bari basanzwe bazi kubaka ariko nta mpamyabumenyi bafite, ubu bakaba bazihawe nyuma yo gukora isuzuma ritegurwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro DWA binyuze muri IPRC south mu Ntara y’Amajyepfo.

Uhagarariye IPRD South avuga ko abahawe impamyabushobozi bigiye ku kazi kuko nta bindi bitabo bigiyemo ariko ngo ibyo babazwa ni nk’iby’abicaye ku ntebe y’ishuri abatsinze akaba ari bo bahabwa izi mpamyabumenyi, ku buryo nibataha kubona imirimo nk’abanyamwuga bitazabagora.

Ku kijyanye n’ibikoresho basaba nibafungurwa, uyu muyobozi avuga ko biteganyijwe nk’uko bimeze ku bize muri gahunda ya NEP Kora wigire.

Impamyabumenyi 600 ni zo zimaze gutangwa na IPRC south muri gahunda ya NEP kora wigire, aho n’aba bagororwa basanzwe bakora imyuga y’ubwubatsi bari mu bazihawe.

Urwego rw’igihugu rw’amagereza rugaragaza ko n’abandi bagororwa bifuza kugira ubumenyi mu bindi byiciro by’imirimo y’amaboko bazajya bahabwa izo mpamyambumenyi nyuma y’isuzuma, akaba ari igikorwa cyatangiriye ku rwego rw’igihugu mu Ntara y’I Burasirazuba ndetse ngo n’andi magereza akaba azakomeza kugenda agerwaho.

Abahawe impamyabumenyi bavuze ko zizabafasha guteza imbere ubumenyi bwabo mu bwubatsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger