Abagenzacyaha bashya ba RIB basabwe kugira umusanzu ukomeye mu kazi kabo
Abagenzacyaha bashya ba RIB basoje amahugurwa, basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera mu Rwanda
Ibi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yabigarutseho kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ibanze ku banyeshuri 115 mu Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze (National Police College).
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu nzego zirimo izishinzwe umutekano. Aya mahugurwa yari amaze amezi atandatu, aho yitabiriwe n’abagenzacyaha ba RIB 50, abapolisi 54, abasirikare batanu, abashinzwe Igorora batanu n’abashinzwe umutekano n’iperereza batanu.
Minisitiri Ugirashebuja wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yakiriye indahiro z’abagenzacyaha 35 mu barangije amahugurwa kugira ngo bashobore gutangira imirimo yabo nk’abagenzacyaha b’umwuga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 y’Iteka rya Perezida No. 093/01/08/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mu ijambo yagejeje kuri aba bashinzwe umutekano basoje amahugurwa, yababwiye ko uko ibihe bigenda bihinduka ari nako ibyaha bigenda byiyongera kandi bihindura isura.
Yagize ati “Nk’uko mubizi rero igihe turimo biragaragara ko ibyaha byateye bihinduye isura, cyane ko hari ibyo twari tumenyereye by’ubujura, gukomeretsa, gusambanya abana, gucuruza ibiyobyabwenge ariko ibyo byose twari tumaze kumenya uburyo ibyo byaha bigenzwa ndetse n’uburyo dushobora kubikumira.”
Yakomeje ati “Biragoye kugenza ibyaha by’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) kubera ko bisaba ubundi buhanga kandi ndizera ko ibyo mwagiye mwiga bizabafasha. Ariko ndabasaba ko mukwiriye gukomeza mwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga kubera ko ririhuta nta mwanya rifite wo gutegereza abatihugura.”
“Impinduka rero nk’izi zikwiye kujyana n’ingamba nyazo zo gukumira ndetse no gutahura abo bakora ibyo byaha, bikaba bizasaba abagenzacyaha bafite ubwo bumenyi bwo gukoresha ibimenyetso bya gihanga kuko ari bwo buryo buzadufasha gutanga ubutabera bushingiye k’ukuri.”
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yashimiye abasoje aya mahugurwa ndetse anabasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga.
Ati “Muzahorane ubunyangamugayo mu kazi kanyu, gukunda igihugu, umutima w’ubwitange mu byo mukora, gukunda no gukoresha ukuri muri byose, gukora umurimo unoze ndetse n’ibindi kandi turabasaba kubizirikana kubera ko mutabikoze uko aya mezi atandatu mumaze aha yaba abaye imfabusa.”
Umwe mu barangije amahugurwa, Emmy Kamanzi, yavuze ko amasomo basoje agiye kubafasha gukora akazi kabo neza.
Ati “Agiye kudufasha mu kazi kacu ka buri munsi mu gukora kinyamwuga nk’abagenzacyaha dukora dosiye zifite ireme dore ko twize ko iyo ikoze neza, ari uburyo bwiza bwo kurinda ibyaha. Kugira imyitwarire ikwiriye, turangwa n’ubunyangamugayo ndetse no kudatwarwa n’amarangamutima igihe turi mu kazi tugakora icyo amategeko ateganya, ibyo byose batwigishije ko dukwiriye kubikora dushyira umuturage ku isonga.”
Ni ku nshuro ya munani Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruteguye amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha agenewe abinjiye mu mwuga w’ubugenzacyaha.