Amakuru ashushyePolitiki

Hari ababa hanze y’u Rwanda baherutse kwigaragambya kubera ifungwa rya Diane Rwigara na Victoire

Bamwe mu banyarwanda baba i Bwotamasimbi biganjemo abiyita ko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu biraye mu mihanda ndetse bakorera imyigaragambyo imbere y’icyicaro cy’umuryango wunze Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi basaba ko abanyepolitiki b’abagore bafungiye mu Rwanda barekurwa.

Iyi myigaragambyo yabaye kuwa 26 Nzeri 2017 nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Diane Rwigara ukurinyweho inyandiko mpimbano, gusinyisha abapfuye mu gihe yiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse no gushaka  guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Aba bigaragambije bavugaga ko barambiwe ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi nibwo abigaragambyaga batangiye kugera ku biro by’Umuryango wunze ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi, iyi myigaragambyo yamaze amasaha abiri n’gice yaranzwe ahanini n’umutuzo, bitandukanye n’indi myigaragambyo iba mu bindi bihugu bitandukanye.

Iyi kandi yaritandukanye n’indi abanyarwanda baba hanze barwanya leta bajya bakora bagakoresha ibyapa, ibyuma ndangururamajwi ndetse n’ibindi bikoresha bitandukanye bumvikanisha akababaro kabo ndetse n’ibyo bita akarengane gakorerwa mu Rwanda kandi bamwe bahaheruka mu myaka nka 20 ishize.

Bari bitwaje amafoto y’abanyapolitiki batandukanye gusa cyane cyane bagaragazaga ko bababajwe n’ifungwa rya Diane Rwigara na Ingabire Victoire, abanyapolitikazi bafungiwe mu Rwanda kugeza ubu.

Bavugaga ko impamvu aribo bashyize imbere ariko ari aba bategarugori babiri, bashatse kwiyamamariza ku mwanya wa perezida y’u Rwanda ntibabikundirwe.

Iki gikorwa cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi, cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ben Rutabana uri mu bo mu muryango wa Diane Rwigara.

Aba bakora imyigaragambyo ariko birengagiza ko aba bagore bavuga ko barengana hari byinshi bigaragaza ko ibyaha baregwa hari uruhare rugaragara babigizemo ndetse hakaba hari ibizibiti byo mu buryo bw’amajwi bibigaragaraza.

Ku ruhande rwa Diane Rwigara, haherutse gutahurwa amajwi yagaragazaga ko uyu mutegarugori n’abo mu muryango we bari bafite imikoranire ya hafi n’ishyaka rya RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa wahunze u Rwanda akajya kuba muri Afurika y’Epfo.

https://teradignews.rw/2017/09/25/hatahuwe-ibiganiro-bigaragaza-ko-kwa-rwigara-bashakaga-guhirika-ubutegetsi/

https://teradignews.rw/2017/09/27/andi-majwi-yabo-mu-muryango-wo-kwa-rwigara-yumvikanisha-imigambi-mibisha-kuri-leta-iriho/

Ingabire Victoire yatangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, Ku wa 21 mata 201o, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Ubushinjacyaha bwavugaga ko aregwa ibyaha bikomeye birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri 2013 yakatiwe igifungo cy’imyaka 8, nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Yaje kujurira ntibyagira icyo bitanga, nyuma yaho Umuhoza Ingabire Victoire ajuririye igihano yari yahawe n’urukiko rukuru mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 ku byaha yashinjwaga birimo kugambanira igihugu ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubujurire bwe bwateshejwe agaciro ahubwo igihano yari yahawe kiyongeraho imyaka irindwi y’igifungo.

N’ubwo hari abari hanze bavuga ko aba bagore barengana, si bose bemeza ibi kuko hari abavuga ko ahubwo batazi gukina politiki kuko bajya kwifashisha imwe mu mitwe yavuye mu Rwanda ikoze amarorerwa ya Jenoside, bakumva kurwanya leta ari ukugira imitwe yitwara gisirikare bakorana kandi atari ko byakagombye kugenda, kuko abarwanya leta bose badakwira imishwaro ngo bigabize amashyamba.

Abaganiriye na Teradig News baba hanze batashatse ko amazina yabo atangazwa  bavuga ko bumvise iyo myigaragambyo ariko bakavuga ko ari iy’udutsiko tumwe na tumwe twababa hanze.

Aba twaganiriye bavuga ko  ntacyo bashinja leta y’u Rwanda kuko umubare munini w’ababa hanze witabira amatora atandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bijya bihuza abanyarwanda baba hanze bakabasha kuganira bakungurana ibitekerezo bavuga ko abavuga u Rwanda nabi ntacyo bazarutwara.

Ingabire Victoire yakatiwe imyaka 15

MU IJAMBO RYA INGABIRE VICTOIRE ASURA URWIBUTSO MURI 2010 YAVUZE KO MU RWANDA HABAYEHO JENOSIDE EBYIRI

Twitter
WhatsApp
FbMessenger