AmakuruImikino

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC Byiringiro Lague n’umufasha we bibarutse imfura(Amafoto)

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amahubi na APR FC Byiringiro Lague n’imufasha we , Uwase Kelia bari mu byishimo bikomeye byo kuba namaze kwibaruka umwana w’imfura.

Lague Byiringiro na Uwase Kelia bishimiye kwibaruka imfura yabo nk’uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu magambo Uwase Kelia yashyize kuri Instagram yagize ati “Nubwo umunsi wanjye waba mubi gute, bisaba umugeri umwe kugira ngo ibintu byose bigende neza.”

Amakuru ariho ubu avuga ko uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo yasabye anakwa Uwase Kelia, mu muhango wabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger