AmakuruImyidagaduro

Rurageretse hagati ya Hamisa Mobetto na Wema Sepetu bahoze ari abagore ba Diamond Platnumz(Amafoto)

Hamisa Mobetto na Wema Sepetu bahoze ari abagore b’umuhanzi Diamond Platnumz, bakomeje gukozanyaho bashotorana kuburyo ubu bushotoranyi bushobora kuzafata indi ntera.

Ni nyuma yo kuzuza miliyoni 10 zimukurikira ku rukuta rwa Instagram, aho Hamisa Mobetto yakoze mu jisho mukeba we Wema Sepetu wari wamwishongoyeho.

Aba bakobwa bombi b’ibyamamare muri Tanzania, bose bazwiho kudacana uwaka kuva kera, ni nyuma y’uko bose bakundanyeho na Diamond Platnumz nawe uri mubakunzwe na benshi muri Afurika.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers cyibiitangaza, nyuma y’uko Wema Sepetu yari yujuje miliyoni 10 zimukurikira kuri Instagram, yakoresheje amagambo asa n’uwihenura n’ubwo nta zina yavuze ariko benshi baketse ko yatungaga ugatoki Hamisa Mobetto avuga ko batari ku rwego rumwe.

Ati “Ndacyari umugore wa mbere muri Tanzania wujuje miliyoni 10 z’abankurikira kuri Instagram, ndabinginze guhera ubu ntihakagire umuntu mungereranya na we. Unkurikira ndamurusha ntibibe intambara nshuti zanjye. Twagejeje miliyoni 10 nta mbaraga dukoresheje, reka nkoreshe uyu mwanya mbashimire ndabakunda cyane.”

Nyuma abakunzi ba Hamisa bahise bamwataka bamubwira ko Hamisa Mobetto we yaguze imodoka zo mu bwoko bwa Ranger Rover mu gihe Wema Sepetu we yishimira ko yujuje miliyoni 10 zimukurikira.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Hamisa Mobetto yujuje miliyoni 10 z’abantu bamukurikira na we yongeye gushotora Wema Sepetu, avuga ko yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa by’ubucuruzi.

Ati “niba abakunzi bacu batukana simbizi kuko muri iyi minsi sinakoreshahaga imbuga nkoranyambaga cyane. Ubuzima bwanjye bwarampugije kuruta ibindi bintu byose.”

Gushwana kwa bo si ukwa vuba kuko bahora mu gapingane nko muri 2021 Wema yananiwe kwishyura ubukodi bw’iduka yacururizagamo imyenda y’abana, ryari rizwi nka Little Sweetheart ryaje kugurwa na Hamisa Mobetto rihita rihinduka Mobetto Kids Corner.

Amafoto ya Wema Sepetu

Amafoto ya Hamisa Mobetto

Twitter
WhatsApp
FbMessenger