Imyidagaduro

Runtown yavuze impamvu umuziki wo muri Nigeria watumbagiye ku rwego mpuzamahanga

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Runtown uherutse mu Rwanda mu gitaramo yahakoreye cyiswe The Runtown Experience Kigali , aganira n’itangazamakuru yavuze ku buryo abahanzi bo muri Nigeria bakora kugira ngo umuziki wabo uganze uw’ibindi bihugu bya Afurika.

Mu bibazo byinshi byabajijwe Runtown mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa gatanu tariki 22 Nzeri 2017, harimo ikivuga ku cyo abona nk’ibanga mu muziki w’iwabo gituma abahanzi baho batera imbere kandi ari benshi. Yavuze ko ari ubufatanye burangwa hagati yabo ndetse ugasanga bagerageza no kubyaza amahirwe ubufatanye babona ku bandi bahanzi bakomeye muri Afurika no hanze.

Ati”Umuziki wo muri Nigeria urimo ihangana ridasanzwe ry’abanyempano gusa ribaho mu buryo bwiza butuma utera imbere, muzi abahanzi benshi bakunzwe nka Wizkid, Davido n’abandi benshi bakomeye. Mbabwije ukuri icya mbere n’uko dukora cyane ntituruke tugahozaho, ikindi turafatanya cyane ndetse tukagerageza kubyaza amahirwe ubundi bufatanye tubona buturutse hanze ya Afurika cyangwa mu bindi bihugu byo muri Afurika.”

Abateguye igitaramo  bavuze ko Runtown yiteguye gukorana na buri muhanzi wese uzifuza gukorana nawe indirimbo wo mu Rwanda gusa byose bikazaterwa n’uburyo abahagarariye abahanzi[managers] bo mu Rwanda bazabishyiramo ubushake.

Runtown nawe nk’abandi bahanzi bose bo hanze yavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda azi gusa avuga ko buri wese wakwifuza ko bakorana  nta kibazo amarembo akinguye kuko we intego afite ari uguteza imbere umuziki wo muri Afurika imbere ukagera ku rundi rwego.

Runtown mu kiganiro n’itangazamakuru ari mu Rwanda

Sheebah Karungi nawe yunze mu ry’uyu muhanzi avuga ko gukora indirimbo kuri ubu byoroshye kuko nawe aribwo bwa mbere bari bahuye[bahuriye muri press conference], byose bikaba byaratewe n’uburyo abareberera inyungu zabo mu muziki bahuye bakaganira ndetse umushinga w’indirimbo yabo ugahita utangira.

Sheebah na Runtown bahuriye mu ndirimbo bise Weekend, bakaba barafatiye amashusho yayo i Kigali ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2017 nyuma y’igitaramo bahuriyemo cyabereye muri parikingi ya sitade Amahoro i Remera.

Runtown agera i Kigali yari yishimye
Runtown mu modoka agiye mu kiganiro n’abanyamakuru
Abanyamakuru bari benshi
Runtown mu gitaramo aririmba indirimbo ye na Sheebah
Yasize apfumbatije umunyarwandakazi ifaranga

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger