AmakuruPolitiki

Ruhango: Polisi yafatanye umugabo amafaranga yari yibye

Polisi y’u Rwanda Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Ruhango, yafatanye umugabo w’imyaka 48 y’amavuko ibihumbi 660Frw muri 1,327,000Frw acyekwaho kwiba mu rugo rw’umuturanyi aciye urugi rw’inzu ye. Yafatiwe mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Ntongwe ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi, ahagana saa saba z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwibwe. Yagize ati: “Polisi yakiriye amakuru yaturutse ku muturage avuga ko avuye guhinga ageze mu rugo asanga urugi  rurafunguye, arebye aho yari yasize amafaranga arayabura. Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha ababa bagize uruhare muri ubwo bujura, ku bufatanye n’abaturage haza gufatwa umugabo w’imyaka 48 nyuma y’uko bigaragaye ko yigeze kugera muri urwo rugo, abapolisi bamusatse bamufatana amwe muri yo angana n’ibihumbi 660Frw.”

Yahise yemera ko ari ayo yibye, yishe urugi rw’inzu y’umuturanyi we, kuko yari afite amakuru y’uko yagurishije imyumbati, avuga ariko ko yari atarayabara ngo amenye umubare w’ayo yatwaye.” CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru ku gihe yatumye ucyekwaho kumwiba abasha gufatwa, yongera kwibutsa  abaturage kwirinda kubika amafaranga menshi  mu ngo zabo ahubwo bakayabitsa mu mabanki mu rwego rwo gukumira ko yibwa. Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ntongwe kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger