Amakuru

Rubavu:Umukobwa w’imyaka 18 yasanzwe aziritse ku giti yambaye ubusa

Mu karere ka Tubavu, Umukobwa uri mu kigero k’imyaka 18 wo mu murenge wa Mudende yahohotewe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 2020 barangije basiga bamuziritse ku giti yambaye ubusa.

Ibi byabaye ahagana saa mbiri z’ijoro ku cyumweru, mu Kagari ka Kanyundo, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukobwa wari uvuye iwabo ababyeyi bamuatumwe, yafashwe n’abagizi ba nabi bagishakishwa, bamukorera ibya mfura mbi, aza kubonwa n’abantu bagendaga mu muhanda bamusanze aziritse ku giti yambaye ubusa buri buri,

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mudende bwabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yajyanywe kwa muganga atabasha kuvuga ndetse na nubu atarabasha gukira ngo atange amakuru.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, yabwiye Umuseke ko uriya mukobwa yageze ku Kigo Nderabuzima cya Mudende bakamwohereza ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho.

Yatubwiye ko ubuyobozi bugishakisha abo mu muryango we kugira ngo bamenye niba uyu mukobwa yaje kubasha kuvuga.

Elisaphane Ugirirabino uyobora Umurenge wa Mudende ati “Nabuze uko mvugana n’umubyeyi ngo mbaze abamuriho niba yavuze, ariko bamujyanye kwa muganga ataravuga, ni abahuye na we baramuhohotera, ababigizemo uruhare turacyabashakisha.”

Bwana Ugirirabino yabwiye Umuseke ko uyu mukobwa asanzwe yitwara neza Atari ikirara, ngo bari bamutumye ahantu ahura n’abamugiriye nabi, gusa ngo ntiwamenya niba byakozwe avuye cyangwa ajya aho yari yatumwe, ngo igihe yaba abashije kuvuga ni we watanga amakuru y’ibyamubayeho.

Birakekwa ko uyu mukobwa yakoreweurugomo n’abantu bafite ingeso mbi, cyane barimo abashumba n’ibirara gusa ngo ntabwo biramenyekana niba yafashwe ku ngufu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger