AmakuruPolitiki

Rubavu:Abayobozi 2 bari mu mazi abira nyuma yo kwaka ruswa abashegeshwe n’ibiza

Urwego rwigihugu rwubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwamaze guta muri yombi abayobozi babiri bo mu nzego z’ibanze bakurikiranyweho kwaka ruswa abaturage basizwe iheruheru n’ibiza kugira ngo bahabwe inkunga yabagenewe.

Aba bayozi bombi bari mu maboko ya RIB ngo kuko uretse no kuba aya mafaranga barayahaye abo atagenewe na bo ubwabo bishyize ku rutonde rw’abagomba kugobokwa nayo.

Bari babigize nk’ihame ko nta n’umwe ugomba guhabwa iyo nkunga atabanje gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3000 nk’uko abaturage bose babyemeza kuko hari n’abiharahaye barayashashura.

Nyuma y’uko Ibiza bishegeshe aka gace, inzu nyinshi zikarohama aha mu murenge wa Rugero mu kagali ka kabirizi, zigasigara nta tafari riri ku rindi , kuwa 16 Gicurasi 2023, abari basigaye mu matongo yahahoze inzu zabo, twari twabasuye.

Aba baturage bari basizwe iheruheru nibiza bagaragazaga ko ninkunga bari bagiye guhabwa, nubuyobozi bwabo bwabanzaga kubasaba amafaranga ibihumbi 3000 babone kuyihabwa.

UWAMAHORO Belathirde aganira yagize ati Ruswa byo hano mu bashegeshwe nibiza irahari kuko abenshi barayatanze nkatwe tutayafite twaratuje tumera nk’abarebera ibirikuba kubera ko inzu nibirimo byagiye ntacyo dusigaranye, baratujogoye baradusiga.

Naho uwitwa Bihirabayoboke Jean Claude nawe utuye muri aka kagali ka Nyamyiri yagize ati Uretse nanjye niyo mwabaza uyu mukecuru utuye haruguru aha wasenyewe inzu zose nawe yabibababwira kuko numugabo we nawe yarahamagawe arabazwa ngo tukwandike amafaranga urayatanga cyangwa tukureke?,

Aha ubuyobozi bwashyirwaga mu majwi n’ababaturage n’ubwa kagali numudugudu, ku ikubitiro umukuru w’umudugudu HABUMUGISHA Cypirien yavuze ko rutonde rwabagombaga guhabwa aya mafaranga yaruhaye ushinzwe imibereho myiza mu kagali ka Kabirizi zimwe akazita ibindi avuga ko ari SEDO biri ku mutwe.

Yagize ati Njyewe liste nari nakoze z’abazahabwa amafaranga nazihaye SEDO mubajije impamvu batayabonye ambwira ko izo liste yazitaye, ubworero mu bibaze SEDO kuko niwe uzi uko yabigenje.

UWIRINGIYIMANA Alice ariwe muyobozi ushinzwe imibereho myiza yabatuarge mu kagali ka Kabirizi avuga ko izo liste yazikoranye nabamudugudu, ati :”Ariko n’ubundi basa nabatomboye” n’ubwo ikiganiro agisoza avuga ko hari hakenewe bake ngo kandi Ibiza bose byarabashegeshe ku buryo bungana, wasesengura izi mvugo zose zirenga 3 bikagorana kumenya iyo wakuramo.

Yagize ati Liste yakozwe nanjye na bamudugudu, ariko bitewe n’uko abantu bari benshi ugereranyije nabo bashakaga twagiye ku ma liste yari yakozwe tugenda du… Mbese ni nka tombora tugenda dukuramo bakeya barabona amafaranga nta nicyo tugendeye ho bitewe nuko nta numwanya twari dufite wo kujogora mo bose.

Kuwa 18 Gicurasi 2023, aba bayobozi bombi bari bageze mu maboboko yurwego rwigihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ngo bakurikiranyweho ibyo bavugwaho.

Umuvugizi wururwerwo Dr MURANGIRA B Thiery, avuga ko uretse no kuba baragiye basaba anafaranga ya Ruswa abasizwe iheruheru nibiza, byanagaragaye ko bayahaye abataragizweho ingaruka na byo, bikaniyongeraho no kuba nabo barishyize ku ma liste yabakiye ayo mafaranga.

Ngo bakaba bafungiye kuri sitasiyo(Station) ya RIB ya Gisenyi mu gihe Dosiye yabo igikomeje kwigwaho.

Yagize ati: “Aho ku itariki ya 18 Gicurasi 2023, RIB yafunze abayobozi babiri bo mu nzego zibanze bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero mu kagali ka kabirizi mu mudugudu wa Nyamyiri aribo UWIRINGIYIMANA Alice SEDO w’Akagali ka Kabirizi na HABUMUGISHA Cypirien uyobora umudugudu wa Nyamyiri abo bantu uko ari babiri bagiye basaba abagizweho ingaruka nibyo biza bakabasaba amafaranga kugira ngo babashyire kuri Liste kandi n’ubundi bagenewe kuyijyaho”

“ikindi kandi banagiye bashyiraho abantu batahuye nibiza babanje kubaka ayo mafaranga ya Ruswa,ikindi cyagaragaye ni uko abo bayobozi na bo bishyize kuri Liste kandi bataragizweho ingaruka nibiza”.

Mu gihe ibi byaha bakurikiranyweho byo gusaba no kwakira indonke byaba bibahamye, bahanishwa igifungo kiri hagati yimyaka 5-7, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro 3 kugeza kuri 5 y’agaciro kindonke bakiriye, n’icyaha cyo kunyereza umutungo cyabahama bagafungishwa igfungo kiri hagati yimyaka 7-10 , abagera kuri 347 n’aba bayobozi barimo nibo bagizweho n’iyi nkunga yamafaranga agomba gushyikiriizwa abashegeshwe nibiza kurusha abandi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, rurihaniza abayobozi biyambura indangagaciro bagashaka gufata inkunga yabahuye nibyango nk’ibi rukavuga ko rutazigera rubihanganira na gato.

Inkuru dukesha ENERGY RADIO

Twitter
WhatsApp
FbMessenger