Amakuru ashushyePolitiki

Rubavu yashyizwe muri Guma mu karere mu gihe kitatangajwe

Kuwa 16 Kamena 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya ku turere tumwe na tumwe dukomeje kugaragaza ko twibasiwe n’icyorezo cya Covid -19, harimo na Rubavu yashyizwe muri Guma nu karere.

Akarere ka Rubav guhera tariki ya 17 Kamena 2021, kashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere mu gihe kitatangajwe, ndetse amasaha y’ingendo ashyirwa kuva saa moya z’umugoroba kugera saa kumi za mu gitondo.

Akarere ka Rutsiro ko kashyiriweho ko ingendo zitagomba kurenza saa moya zigatangira saa kumi za mugitondo.

Imirenge imwe yo mu Turere twa Burera Gicumbi na Nyagatare na yo yasabwe ko ingendo zitarenza saa moya z’umugoroba kugera saa kumi za mugitondo.

Ku itariki 13 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, yagaragaje impamvu zijyanye n’ukwiyongera kwa Covid-19 mu bice bitandukanye mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu nyamukuru zikomeje gutera izamuka ry’iyo mibare harimo kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko ikindi ni ubwiyongere bw’ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuzima byo gukurikirana uko ubwandu buhagaze mu baturage muri rusange, hakaba ahafatirwa ibipimo ku hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu mihanda, mu nganda n’ahandi hantu hatandukanye.

Zimwe mu mpamvu agaragaza zatumye ubwandu bwiyiyongera harimo abahungiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo mu Rwanda, bigatuma abavuye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjira ari benshi badafite ubwirinzi, bigira uruhare mu bwiyongere bw’abatahurwaho icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Rubavu.

Minisitiri Ngamije avuga ko kwiyongera kwa Covid-19 muri Uganda na byo bigira aho bihurira no kwiyongera mu Rwanda, ibi akaba abihera ko Uganda yafunze ibikorwa, Abanyarwanda bakoreragayo bakagaruka mu Rwanda, harimo n’abanyura inzira zitemewe.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abo banyura mu nzira zitemewe binjira mu Rwanda batuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera mu turere twa Burera, Musanze, Gicumbi na Kagitumba muri Nyagatare.

Minisitiri w’Ubuzima yahishuye ko abagenzi bagendera mu ndege na bo bagaragayemo ubwandu bushya ari na yo mpamvu Sosiyete RwandAir yabaye isubitse by’agateganyo ingendo zerekeza ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger