AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rubavu: Gitifu yafashwe yakira ruswa y’ibihumbi 20

Mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kagari ka Nyacyonga yafatiwe mu cyuho n’inzego z’umutekano yaka umuturage ruswa y’ibihumbi 20.

Umuturage watangaga ruswa, yitwa Hakizimana Emmanuel akaba yayitangaga kugira ngo yemererwe n’uyu muyobozi gukora inzoga z’inkorano nta nkomyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Uwimana Epimaque, yatangaje ko uyu Gitifu yafashwe na polisi ubwo yihereranaga n’uyu muturage ari kumuhereza ibihumbi 20, ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Busasamana.

Ati “Nibyo ejo uyu gitifu yagiye guhurira na Hakizimana mu gasanteri ka Gasiza, amuhereza amafaranga ibihumbi 20, kuko abapolisi bari aho hafi babibonaga, bamubaza icyo ayamuhereye nuko asubiza ko atazi icyo ayamuhereye”.

Hakizimana yabajijwe icyo atangiye amafaranga akavuga ko ari ayo bari bumvikanye kugira ngo amwemerere kujya akora inzoga z’inkorano.

Nk’uko itegeko ribihamya, mu gihe uyu Gitifu yaba ahamijwe n’urukiko iki cyaha, yahanishwa ingingo ya Kane y’Itegeko ryerekeye ku rwanya ruswa. Ufashwe n’iyi ngingo wese ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ayo yari yakiriye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TI Rwanda), mu 2016 bwerekanye ko Akarere ka Rubavu kagaragaramo ruswa mu nzego z’ibanze ku gipimo cya 22.7 %.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger