Amakuru ashushyeImikino

Robertinho yongereye amasezerano muri Rayon Sports-AMAFOTO

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo  bita Robertinho yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports  nyuma y’uko yari amaze kwemera ibyo Rayon Sports yamuhaga nyamara benshi bari batangiye kuvuga ko arasohoka muri iyi kipe.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018 nibwo Robertinho yongereye amasezerano.

Robertinho yasinye amasezerano y’umwaka umwe akazajya ahembwa  ibihumbi bitatu by’amadorali ya Amerika ku kwezi ( 3000$). Ni asaga gato miliyoni ebyiri n’igice z’amanyarwanda (2.677.575 FRW). Abikoze nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko yari yasabye Rayon Sports ibihumbi 6 na magana atanu y’amadorali ya Amerika (Hafi miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda) ibiganiro bigitangira.

Robertinho na we yahise asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kumushakira abatoza bamwungiriza vuba bishoboka.

Abavugwa ni Saidi Abedi Makasi cyangwa Thierry Hitimana umwe ashobora kuba umwungiriza wa Robertinho , Umutoza Thomas Higiro akaba umutoza w’abazamu.

Thomas Higiro ni umutoza w’abanyezamu b’Ikipe y’Igihugu na AS Kigali, yaba asimbuye Ikamba Mpinu Lems (Nkunzingoma Ramadhan) wasezeye ku kazi kubera kudahemberwa igihe.

Makasi wifuzwa muri Rayon Sports ubu atoza Espoir FC nk’umutoza wungirije. Afite inararibonye mu mupira w’amaguru kuko yakiniye amakipe menshi atandukanye.

Robertinho ni umutoza ufite inkomoko muri Brazil udahwema kuvuga ko akunda Rayon Sports, mu mezi make ayimazemo, yayifashije kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup ndetse ubu iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona.

Mbere gato y’uko asinya aya masezerano, byavugwaga ko Rayon Sports yari iri ku musozo w’ibiganiro na Cassa Mbungo ngo atoze Rayon Sports mu gihe Robertinho yaba akomeje kubabera ibamba aho yari kujya ahembwa  2 000 000 Frw ariko hakaba hari utuntu tumwe batari bari kumvikana.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger