AmakuruImyidagaduro

Rihanna yicaye ku ntebe y’abaherwe batunze Miliyari ku Isi

Kuri uyu mubumbe dutuye nta muhanzikazi unganya amafaranga na Robyn Fenty umukobwa wa Ronald Fenty  na Monica Braithwaite  kuri ubu yinjiye k’rurutonde r’abatunze miliyali y’amadorali ya Amerika $1,7.

Kuri ubu uyu mukobwa uvuka muri Barbados ,ikinyamakuru cya Forbes Magazine cyatangaje ko ari we muhanzikazi ukize kurusha abandi bose ku Isi.

Rihanna nubwo atunze ayo yose nk’umuhanzikazi gusa  aza ku mwanya wa kabiri kuri Oprah Winfrey tugiye mubagore  baba mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Rihanna aka kayabo k’amadorali atunze ntabwo agakesha ibitaramo yaririmbyemo cyangwa se kopi za alubumu runaka yagurishije, ahubwo iyo ubirebye neza usanga abikesha ubushabitsi (Business )mu bucuruzi bw’ibirungu by’ubwiza bw’abagore cyangwa abandi babyisiga bakeneye gusa neza.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Ibi bijya gutangira hari mu 2017 nibwo yatangije kompanyi ye yise Fenty Beauty afitemo imigabane ingana na 50%, indi ikagirwa n’ikigo LVMH cy’umufaransa Bernard Arnault, umuherwe wa kabiri ku Isi.

Nk’uko imibare ibyerekana hafi miliyari $1,4 by’umutungo wa Rihanna abikomora kuri Fenty Beauty, izindi miliyoni $270 azikura ku kigo cye gicuruza imyenda y’imbere cyitwa Savage X Fenty. Afitemo imigabane ya 30%.

Kimwe mu bimufasha gucuruza cyane ni umubare munini w’abantu bamukurikira ki mbuga nkoranyambaga. Kuri Twitter akurikirwa na miliyoni 102,5 naho kuri Instagram ni miliyoni 101.

Mu 2018, Fenty Beauty binjije Miliyoni $550, kuri ubu ifite agaciro ka miliyari $2,8. SavageX Fenty yo ifite agaciro ka miliyari imwe y’Amadorali y’Amerika.

Rihanna  akiri mu muziki cyane yari uzwiho gushyira hanze alubumu inshuro nyinshi zishoboka, gusa kuri ubu iby’umuziki asa nk’uwabyirengagije kuko aheruka gusohora alubumu mu 2016.

Abakunzi ba Rihanna bakomeje kumwishyuza indirimbo cyangwa igihano gishya mu muziki watumye babumenya cyane ko bavuga ko baba bakumbuye kumva ijwi rye , rihogoza benshi.

Uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake ari murukundo na ASAP Rocky bamaze iminsi banasohokana ahantu henshi hatandukanye bishimira umubano wabo.

Rihanna yinjiye mu mubare w’abatunze miliyari y’amadorali ya Amerika
Rihanna ari mu rukundo n’umuraperi ASAP Rocky
Ibi ni bimwe mu birungo by’ubwiza Rihanna acuruza binyuze muri  Fenty Beauty aha hari mu iyerekanwa rya  Savage X Fenty Show eyabereye mu mujyi wa Los Angeles  mu inzu ya  Los Angeles Convention Center

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger