AmakuruImikino

REG BBC yaraye itsinzwe na Primero de Agosto yo muri Angola

Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’ama-Clubs (Afroleague) ikomeje kubera i Cairo mu Misiri, yaraye itakaje umukino wa kabiri w’itsinda nyuma yo gutsindwa na Primero de Agosto yo mu gihugu cya Angola.

Umukino warangiye Primero de Agosto itsinze amanota 70 kuri 64.

Ni nyuma y’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda yari yitwaye neza mu mukino wa mbere itsinda Ferroviario Beira yo muri Mozambique ku manota 86 kuri 77.

Hari hategerejwe kureba uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda yitwara imbere y’igihangage Primero de Agosto kinafite iri rushanwa ry’umwaka ushize.

Umukino warangiye ikipe ya REG yitabiriye bwa mbere iyi mikino nyafurika itsinzwe amanota make ugereranyije n’ayo abenshi bari biteze ko iza gutsindwa.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka (nyuma y’uduce tubiri twa mbere)  Primero de Agosto iri imbere n’amanota 40 kuri 33 ya REG.

Iyi kipe y’umutoza Ngwijuruvugo yakoresheje imbaraga nyinshi cyane mu gace ka gatatu k’umukino mu rwego rwo kugabanya ikinyuranyo cy’amanota arindwi cyari hagati yayo n’iyi kipe yo muri Angola. Izi mbaraga ntacyo zafashije iyi kipe cyane kuko agace ka gatatu karangiye ikinyuranyo kikiri amanota arindwi. Ni agace karangiye Primero de Agosto ifite amanota 56 kuri 48 ya REG.

Primero de Agosto ifite ibikombe 8 bya Afurika yihagazeho no mu gace ka nyuma k’umukino, irangiza umukino ifite amanota 70 kuri 64 ya REG.

Iyi REG iragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru icakirana n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri mu mukino usoza itsinda C. Al Ahly iza kuba ikinira imbere y’abafana bayo yaraye yitwaye neza, itsinda ikipe ya Ferroviario Beira yo muri Mozambique amanota 86 kuri 77.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger