AmakuruPolitiki

RBA yirukanye umunyamakuru wayo wasabye Minisitiri icupa_Inkuru irambuye

Umunyamakuru Musangamfura Lorenzo Christian wari umaze iminsi ibarirwa ku ntoki mu kigo cy’Urwego rw’lgihugu rw’Itangazamakuru (RBA), nyuma yo kwirukanywa na Radio TV10, yamaze kwerekwa umuryango azira imyitwarire idahwitse.

Ikinyamakuru BWIZA dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu munyamakuru wa siporo yasezerewe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2022.

Nta gihe kinini cyari gishize Lorenzo Musangamfura wakoraga ‘Amakuru yo hanze y’ikibuga’ kuri Radiyo Rwanda ndetse akanogeza imikino ya shampiyona y’u Rwanda kuri Televiziyo asubiye kuri RBA, nyuma yo kwirukanwa na Radio/TV10 na yo yakoreye yo amezi make.

Lorenzo Musangamfura yirukanwe, nyuma y’ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter asaba Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, amubwira ko nta cupa rye azi.

Uyu musore kuri uyu wa Gatatu yashyize kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we.


Muri aya mashusho, uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yumvikana avuga ko byibura se umubyara amukubita neza, mu gihe nyina umubyara iyo ari kumukibita adatinya kumukubitisha icyo ahuye na cyo cyose.

Ni ihohoterwa uyu mwana wiga mu mashuri abanza yabwiye abaganiraga na we ko arambiwe, bijyanye no kuba atari ‘inka’ cyangwa ‘ingoma y’abapoloso’ nk’uko yumvikanye abivuga.

Ababonye aya mashusho y’umwana wavuze ko hari n’ubwo nyina umubyara yigeze kumukubita itafari ‘rikamuca umutsi’ WO hafi y’akagombambari; bahise batangira gutabariza inzego bireba kugira ngo zishobore kurenganura uriya mwana w’umuhungu.

Ni ubutumwa bwanageze ku barimo Minisitiri Bayisenge Jeannette watangaje ko bamaze gusaba Lorenzo Christian kubandikira mu gikari kugira ngo abahe amakuru arambuye y’uko bagera kuri uriya mwana bakamufasha.

Minisitiri Bayisenge yunzemo ati: “Turacyategereje, ariko natwe tugerageza kureba ko twamenya aho aherereye.”

Umunyamakuru Lorenzo mu gusubiza Minisitiri icupa kugira ngo abone ubwamugeza kuri uriya mwana.

Bayisenge, yamusabye kubanza yamugurira

Ati: “Erega minister, ikibazo, urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango aramusubiza, amubwira ko iby’agacupa bizaza na we yahise agaruka ubutaha.

Ati: “Nagira ngo watabarizaga umwana, sinari namenye ko ni iby’icupa birimo. Ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha.”

Amakuru avuga ko buriya butumwa butakiriwe neza n’ubuyobozi bwa RBA, mbere yo gufata icyemezo cyo kumwirukana burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger