AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yerekanye umutoza utandukanye n’uwo yari yatangaje-amafoto

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangaje Roberto Oliveira Goncalves do Carmo nk’umutoza wayo mushya, uyu akaba atandukanye n’umutoza iyi kipe yari yatangarije abantu mu minsi ibiri ishize.

Ibicishije kuri Twitter yayo, ikipe ya Rayon Sports yavuze ko Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo wari umaze imyaka ibiri atoza mu gihugu cya Angola ari we ugomba kuyitoza mu mikino isigaye ngo umwaka w’imikino urangire ndetse akazaba anayitoza mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mutoza yanasuye abakinnyi b’iyi kipe  abasaba ubufatanye mu gushaka umusaruro mwiza mu marushanwa atatu yifuza kwegukana.

Uyu mutoza Rayon Sports yerekanye uyu munsi atandukanye na  Roberto Luiz Bianchi Pelliser, umunya Brazil iyi kipe yari yatangaje ku cyumweru nk’umutoza ugomba gusimbura Ivan Jack Minnaert wamaze guhabwa inshingano zo gutoza ingimbi z’iyi kipe.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatangiye gutoza mu 2002, akaba yaranyuze mu makipe yo muri Brazil arimo Fluminense, Pelotas, Esporte Clube São Bento, América na Rio Branco.

Roberto Oliveira Goncalves do Carmo umutoza wa nyawe wa Rayon Sports.
Abakinnyi ba Rayon Sports berekwa umutoza mushya.
Roberto Luiz Bianchi Pelliser wari watangajwe ku cyumweru.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger