AmakuruImikino

Rayon Sports yatsindinze Sunrise isigasira umwanya wa kabiri muri shampiyona

Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wahuzaga Rayon Sports na Sunrise, warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 binayifasha kuguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

Igitego cy’Umunya-Ghana Michael Sarpong ni cyo cyahesheje Rayon Sports amanota atatu y’umunsi wa 18 wa shampiyona. Ni umukino Rayon Sports yabuzemo amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri nyuma ya Penaliti yahushijwe na Jules Ulimwengu wakinaga na Sunrise yamumenyekanishije mbere yuko aza muri Rayon Sports.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni igice cyaranzwe no gusatira izamu cyane ku ruhande rwa Rayon Sports, gusa abasore bayo bananirwa kuyibonera igitego.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje kuyobora umukino ari na ko yisirisimba imbere y’izamu rya Sunrise. Iyi kipe y’umutoza Robertinho yafunguye amazamu ku munota wa 53 ifashijwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong watsindaga igitego cya cyenda muri shampiyona. Ni ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Sunrise ikipe ya Sunrise y’umutoza Justin Bisengimana, birangira ibonye penaliti ku munota wa 67 w’umukino.

Iyi penaliti yaje guterwa na Jules Ulimwengu wifuzaga gutsinda ikipe yahoze akinira, gusa birangira ikuwemo n’umuzamu Jean Paul wa Sunrise.

Amanota atatu Rayon Sports yakuye kuri Sunrise yayifashije kugumana umwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 40, inota rimwe inyuma ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Iyi Rayon Sports iranganya amanita na Mukura VS yagiye gutsindira Bugesera i Nyamata ibitego 3-0. Ni ibitego bya Romami Frank na Ndayishimiye Christophe watsinze bibiri.

Uretse umukino wa Mukura VS yagiye gutsindira Bugesera ku kibuga cyayo, Espoir y’i Rusizi na yo yagiye gutsindira Amagaju i Nyamagabe ibitego 3-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger