AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yananiwe gutsindira i Musanze, amahirwe y’igikombe akomeza kuyoyoka

Ikibazo cy’amanota atatu gikomeje kuba ingorabahizi ku kipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko iyi kipe inaniriwe gutsindira Musanze iwayo bakanganya 0-0, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona utarakiniwe ku gihe wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina ikeneye amanota atatu mu rwego rwo kwigobotora igitutu cy’umusaruro mubi kiyiriho gikomeje kuyitezamo umwuka mubi, dore ko abafana bayo bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo ikomeje kwitwara.

Uyu mukino watangiye Rayon Sports ishaka igitego ku mbaraga, gusa abataka bayo bari bayobowe na Tchabalala bakagorwa n’ubwugarizi bwa Musanze bwari burimo abasore barebare, barimo Mugisha Philibert na Valeur.

Nta buryo bukomeye bwigeze bugaragara kugeza ku munota wa 10 w’umukino.

Ku munota wa 14 w’umukino ni bwo ikipe ya Musanze yabuze igitego mu kavuyo kari imbere y’izamu ryari ririnzwe na Kassim Ndayisenga, birangira ab’inyuma ba Rayon Sports bakijije izamu.

Iyi kipe yomgeye guhusha ikindi gitego ku munota wa 17 w’umukino, ku mupira watewe na Habyarimana Eugene kuri Coup Franc birangira uciye hanze gato y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, ariko gutera mu izamu bikaba ikibazo.

Rayon Sports yahushije uburyo bugaragara ku munota wa 26 w’umukino, ku mupira wari uturutse muri koruneli hanyuma Niyonzima Olivier awuteye n’umutwe ugonga umutambiko w’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, ari na ko akora amakosa menshi mu kibuga hagati, gusa iminota 45+3 irangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira umutoza Ivan Minnaert yakoze impinduka, akuramo Mugisha Girbelt yinjiza Ismailla mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Iminota ya mbere y’igice cya kabiri ntaho yari itandukaniye n’igice cya mbere, kuko amakipe yombi yakomeje guhiga igitego, gusa Rayon Sports ikarusha Musanze hagati mu kibuga.

Ku munota wa 64 w’umukino Bokota Labama yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kubyarira Musanze igitego, gusa umupira ushyirwa muri koruneli n’umuzamu Ndayisenga Kassim.

Iminota ya nyuma y’uyu mukino yaranzwe no gutinza umukino ku ruhande rwa Musanze FC, Rayon Sports ari na ko yataka gusa iminota 90 n’irindwi y’inyongera yashyizweho irangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Uyu ni umukino wa gatatu wikurikiranya Rayon Sports imaze itabona amanota atatu kuko ku wa 02 Kamena yaguye miswi na Polisi 0-0, umukino wakurikiyeho itsindwa 2-1 n’Amagaju, uyu munsi ikaba yanganyije 0-0 na Musanze FC.

Kunganya uyu mukino bigumishije Rayon Sports ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 45, ikaba irushwa na mukeba wayo APR FC ya kabiri inafite umukino w’ikirarane  amanota 5, ikaba kandi irushwa na AS Kigali ya mbere amanota 6.

11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga.
Ange Mutsinzi yabanje hanze.
Gikundiro Forever.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger