AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze kubona umutoza wungirije waje aturuka muri Brazil

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, Wagner do Nascimento Silva ukomoka mu gihugu cya Brazil, yasesekaye i Kigali aho yaje mu nshingano zo kuba umutoza wungirije wa Rayon  Sports.

Uyu mutoza akigera i Kigali mu ma saa munani y’igicuku yakiriwe na mugenzi we Robertinho cyo kimwe na Manager Alex asanzwe yita ku nyungu z’aba bombi ndetse n’iza benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports.

Uyu mutoza ugiye gukorana na Robertinho ku ncuro ye ya kabiri, yatangarije ikinyamakuru Rwandandamagazine.com ko ikimuzanye muri Afurika ari ugukorana na Robertinho bakegukana ibikombe.

Ati ” Ku bwanjye kuba ndi hano biranshimishije cyane kuko twakoranye na Robertinho ahantu hatandukanye. Kuza kongera gukorana na we ni ingenzi cyane. Nje hano ngo njye na Robertinho twegukane igikombe muri Rayon Sports ndetse tuyizamure ijye ku rundi rwego. ”

Robertinho wari wuzuye ibinezaneza na we yunze mu rya mugenzi we, avuga ko gukorana na Nascimento ari iby’agaciro ngo kuko aho bakoranye hose bagiye batwara igikombe.

Ati ” Iteka aho twakoranye hose twatwaraga igikombe. Icyo ni ikintu cyiza kandi Rayon Sports ikeneye umuntu nka we kuko hari hasanzwe njye , Ramazan na Djamal. Azadufasha cyane kuko ni umutoza uzobereye mu byo kongerera ingufu abakinnyi ku rwego rwo hejuru. Ikindi azi imibanire n’abakinnyi nkuko mbikora.”

Robertinho yahishuye ko uyu mwungiriza we yari yaramaze kumvikana na Rayon Sports ibijyanye n’amasezerano mbere yo guhaguruka iwabo, bityo ikimuzanye kikaba ari uguhita atangira inshingano ze nk’umukozi wa Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger