AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yaguze umusimbura mwiza wa Youssef Rhab (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Musa Esanu wakiniraga ikipe ya Bul Jinja FC y’iwabo mu gihugu cya Uganda.

Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Rayon Sports.

Rayon Sports yasinyishije Esanu nk’umusimbura w’umunya-Maroc Youssef Rharb watandukanye na yo mu minsi ishize agasubira iwabo, nyuma yo gutangaza ko yari abayeho Nabi cyane muri iyi kipe.

Uyu rutahizamu uzajya yambara numéro 7 Youssef yambaraga, ni umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe bitwara neza muri shampiyona ya Uganda, dore ko yari yaratsinze ibitego umunani mu gice kibanza cya shampiyona.

Esanu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports

Esanu yasinyishijwe nk’umusimbura wa Youssef Rharb
Twitter
WhatsApp
FbMessenger