AmakuruImikino

Rayon Sports yafashe umwanzuro wa nyuma kuri Muhire Kevin wakunze kugorana ku kongera amasezerano

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe iri mu rugamba rwo kongera gusinyisha umukinnyi wo hagati Muhire Kevin nawe kugeza ubu uhanze amaso cyane amakipe yo hanze ndetse akaba anifuzwa n’andi atandukanye yo mu Rwanda.

Rayon Sports yahabwaga cyane amahirwe yo kongera kwegukana uyu mukinnyi, ishobora kwikura muri urwo rugamba rwo kumusinyisha, bitewe n’uko nawe akomeje kugorana cyane ku kuba yakongera amasezerano.

Kuva mu mpera za Kamena 2021, Muhire Kevin ni umukinnyi wigenga, hashize amezi akabakaba atatu bivugwa ko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda n’ayo ku Mugabane wa Aziya.


Ikipe ya Rayon Sports ni yo yagiye ihabwa amahirwe yo kuzamwegukana, ariko bishobora kurangira atayikiniye mu mwaka utaha w’imikino 2021-2022 ugomba gutangira tariki 16 Ukwakira 2021.

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro na Muhire Kevin, bemeranya ko azagurwa miliyoni 15 z’Amanyarwanda, iyi kipe yifuzaga guhita imuha miliyoni 10 izindi miliyoni 5 akazazihabwa nyuma y’icyumweru, gusa we yahise ababwira ko mu gihe amafaranga bumvikanye ko atiteguye gusinya amasezerano.

Kugeza ubu amafaranga miliyoni 15 zuzuye Rayon Sports yamaze kuyakusanya, gusa uyu mukinnyi yabasabye kongera gutegereza akabanza agasoza ibiganiro n’amakipe yo hanze, ibi byatumye Rayon Sports itangira guhindura ibitekerezo byo kumusinyisha.

Ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, mu bakinnyi Rayon Sports yatijwe na Raja Casablanca harimo uwitwa Ait Lahssaine Ayoub ukina umwanya umwe na Muhire Kevin, ndetse iyi kipe iri mu nzira zo gusinyisha Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Senegal y’abakina imbere witwa Boubakar Cissoko, bisobanuye ko ifite abakinnyi benshi bo hagati bafasha ba rutahizamu.

Ahazaza ha Muhire Kevin w’imyaka 24 y’amavuko hazamenyekana mu mpera z’iki cyumweru cyo kimwe na myugariro wo hagati Bayisenge Emery na we bivugwa ko atabonye ikipe hanze y’u Rwanda yaba asigaranye amahitamo yo gusinyira Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger