AmakuruImikino

Rayon Sports na bisi nshya yakiriwe bidasanzwe i Gicumbi ( Video +AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports ubwo yerekezaga i Gicumbi  igiye gukina  umukino wa 19 wa Shampiyona ya Azam Rwanda Premier League,yakiranywe ibyishimo bikomeye cyane mu mujyi wa Gicumbi abafana bayo banishimira imodoka (Bus) nshya iyi kipe isigaye igendamo.

Abakinnyi ba Rayon Sports ubwo bahingukaga mu mujyi wa Gicumbi , abafana bari benshi cyane ndetse abamotari bo muri uriya mujyi wa Gicumbi  bamwe bahisemo gukurikira iyi modoka bavuza amahoni ibintu  byari biryoheye ijisho.

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasohoye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Foton AUV yari itegerejwe cyane n’abafana benshi bayibereka kumugaragaro.

Iyi Bisi nshya ya Rayon Sports yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd rwo mu Bushinwa, yaguuzwe miliyoni 100 Frw.

Rayon Sports yakuye amanota atatu i Gicumbi itsinze ku tsinzi y’igitego kimwe ku busa ihita iyobora urutonde rusange rwe shampiyona y’u Rwanda ‘Azam Rwanda Premier League’.

Abafana bari benshi i Gicumbi bakira ikipe yabo n’imodoka nshya bise “Indege yo kubutaka”

Wareba amashusho y’uko byari byifashe unyuze  hano

 

Photo: Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger